AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Rayon Sports yamaze gutangaza 16 ihagurukana na bo yerekeza muri Algeria

Saa Kumi zo kuri uyu wa kane ni bwo Rayon Sports ihaguruka ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kanombe yerekeza  i Blida muri Algeria, aho izakinira umukino wa mbere wo kwishyura mu matsinda ya CAF Confederations Cup ugomba kuyihuza na USM Alger.

Iyi kipe ihagarariye u Rwanda muri aya marushanwa ya Caf Confederation Cup irahagurukana abakinnyi 16 bonyine kubera abenshi mu bakinnyi bayo bafite ibibazo bitandukanye.

Iyi kipe ntiza kuba iri kumwe na Kapiteni wayo Kwizera Pierrot urwaye malariya, Rutanga Eric na Seif Olivier Niyonzima bafite ibibazo by’imvune, mu gihe  Muhire Kevin na Mutsinzi Ange bafite amakarita 2 y’umuhondo bakaba batemerewe kugaragara muri uyu mukino.

Undi utagomba kugaragara muri uyu mukino ni myugariro Faustin Usengimana ufite ibibazo byihariye.

Ku rundi ruhande Yannick Mukunzi utarakinnye umukino ubanza kubera imvune arajyana n’iyi kipe muri Algeria, mu gihe Abdoul Rwatubyaye na we wari wavunikiye mu mukino wa Marines ajyana n’iyi kipe.

16 Rayon Sports ihagurukana.

1. Ndayisenga Kassim
2. Bashunga Abouba
3. Eric Irambona
4. Manzi Thierry
5. Nyandwi Saddam
6. Mugisha Francois Master
7. Nova Bayama
8. Mugisha Gilbert
9. Yassin MUGUME
10. Rwatubyaye Abdul
11. Ismaila Diarra
12. Mugabo Gabby
13. Manishimwe Djabel
14. Twagirayezu Innocent
15. Christ Mbondi
16. Yannick Mukunzi

Umukino wa Rayon Sports na USM Alger uteganyijwe kuba kuri iki cyumweru. Rayon Sports irasabwa kuwutsinda ikazanatsinda n’indi izayihuza n’amakipe ya hano mu karere(Gor Mahia & Young Africans) kugira ngo yizere tike ya 1/4 cy’irangiza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger