AmakuruAmakuru ashushye

Tony Adams wakiniye Arsenal yashimiye Niringiyimana Emmanuel wakoze umuhanda wa 7km

Tony Alexander Adams wakiniye ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza imyaka 19 akaba na Kapiteni wayo imyaka 14, yashimiye cyane Niringiyimana Emmanuel w’imyaka 23  ukomoka mu karere ka Karongi  igikorwa wakoze umuhanda wa 7 km wenyine i  Karongi.

Nyuma yo kwita abana b’ingagi izina mu birori byabereye mu Kinigi, Tony Adams abinyujije ku rubuga rwa Instagram yashimiye kuba yaritabiriye uyu muhango, by’umwihariko agaruka kuri Niringiyimana avuga ko yakoze igikorwa kidasanzwe.

 “Uyu musore ntasanzwe, ubwe yakoze umuhanda ufite ibilometero birindwi akoresheje isuka mu gace atuyemo ageza ku muhanda mugari kubera ko bari bawukeneye, ni umusore w’umuhanga kandi witonda.”

Tony Adams w’imyaka 52 yakiniye Arsenal yo mu Bwongereza imyaka 19 hagati ya 1983 na 2002 aba na kapiteni wayo imyaka 14. Mu myaka 22 yamaze muri Arsenal FC yatwaye ibikombe 13 maze yubakirwa ikibumbano hanze ya Emirates Stadium.

Niringiyimana Emmanuel w’imyaka 23 yamamaye cyane biciye mu nkuru ya TV1 ivuga ko uyu musore we kugiti cye yabashije gukora  igikorwa kidasanzwe cyo gukora umuhanda ureshya na kilometero zirindwi wenyine mu Karere ka Karongi aho akomoka,

Ni ibintu byishimiwe na benshi batangira kubikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga , byanatumye abantu banyuranye barimo n’abayobozi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko banyuzwe n’ubutwari bukomeye bw’uyu musore, hari n’abamusabiraga ko akwiye kugororerwa.

Niringiyimana Emmanuel yavuze ko uwo muhanda yamaze imyaka itatu awukora aho ngo abamubonaga bamufataga nk’ufite ikibazo cyo mu mutwe.

Tony Adams kandi yavuze ko yashimishijwe no kuba yarabonanye n’umuyobozi ukomeye, Perezida Paul Kagame
Tony Adams afata agafoto n’umunyamideli Naomi Campbell
Tony Adams afata agafoto na Sherrie Silver , umunyarwandakazi umaze kubaka izina rikomeye ku Isi mu kubyina ibyino zigezweho
Tony Adams afata agafoto kurwibutso na Niringiyimana Emmanuel 
Niringiyimana Emmanuel aramukanya na Perezida Kagame
Twitter
WhatsApp
FbMessenger