AmakuruImyidagaduroUmuzikiUncategorized

Tom Close yahaye isomero rusange rya Kigali ibitabo 300 yandikiye abana

Dr Muyombo Thomas mu gikorwa cyateguwe n’inzu ya IGA Publishers igurisha ibitabo  yatanze ibitabo magana atatu (300) yandikiye abana mu rwego rwo kubatoza umuco wo gusoma no kwagura ubumenyi bakiri bato.

Tom Close winjiye no mu mwuga w’ubwanditsi afitanye amasezerano n’inzu ya IGA Publishers  isanzwe igurisha ibitabo. iki gikorwa cyateguwe  nk’uburyo bwo kwifatanya n’andi mahanga mu kwizihhhiza umunsi w’igitabo wabaye ku itariki ya 1 Werurwe 2018, ibi kandi byahujwe n’ikiganiro Tom Close yagiranye n’abana bato biga mu mashuri abanza abaganiriza byimbitse k’ubutumwa buri muri ibi bitabo yanditse .

Niyonshuti Tricia  umuyobozi wa IGA Publishers yari yaje gushyigikira umugabo we

Tom close wari ushigikiwe n’umufasha we Niyonshuti Ange Tricia yabasomeye abo bana bari bitabiriye ibiganiro bye  inkuru n’imigani itandukanye ikubiye muri ibi bitabo yanditse ndetse abaha n’amahirwe yo kubitunga, ni igikorwa cyasojwe  n’ubusabane ibintu byashimishije abana .

Ibi nibimwe mu bitabo by’abana Tom Close yanditse  

Tom Close yabwiye itangazamakuru ko ibi bitabo bifuje kubitanga mu Isomero Rusange rya Kigali kuko ari bwo bibasha kugera kuri benshi, yagize ati “Abana b’abanyarwanda ni benshi ariko ibitabo iyo bije nk’ahangaha ku isomero ugisomye  wese akakihasiga cyangwa akagitira akazakigarura kibasha gukoreshwa n’abantu benshi cyane icyarimwe. Ni muri urwo rwego twakoze iki gikorwa cyo gushyikiriza ibitabo iri somero.”

Dr Muyombo Thomas aganiriza abana babanyeshuri ku bitabo yanditse

Ibi bitabo magana atatu (300) Tom yatanze byiyongeraho ibindi  makumyabiri  (20) by’abandi banditsi byashizwe mu isomero rikuru ry’igihugu. Mu bitabo yanditse Tom avuga ko hari ibyamaze kwemezwa na REB binakoreshwa mu mashuri. Tom Close umaze imyaka irenga icumi aririmba, akaba ari umwe mubahanzi begukanye igihembo  cya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya mbere mu 2011. Yasoze ashishikariza ababyeyi gutoza abana babo gukunda umuco wo gusoma kuko byigisha.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger