Amakuru ashushyeImikino

Perezida wa CAF aragenderera u Rwanda mu mpera y’iki cyumweru

Ku ncuro ye ya mbere, perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika Ahmad Ahmad aragirira uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, uruzinduko ruteganyijwe mu mpera y’iki cyumweru.

Iby’uru ruzinduko rw’umuyobozi wa CAF byashyizweho akadomo na Nzamwita Vincent de Gaulle uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA kuri uyu wa kane, rukaba ruje rukurikira Inama yita ku iterambere ry’umupira w’amaguru w’abari n’abategarugori aba bayobozi bombi bari barimo mu gihugu cya Maroc.

Perezida wa CAF Ahmad Ahmad azaba aherekejwe n’umujyanama we mu by’itumanaho Hamel Hédi, hakaba hitezwe ko bazasesekara I Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu.

Hamel Hedi uzaba aherekeje perezida wa CAF.

Ibikorwa bijyanye n’uruzinduko rw’uyu muyobozi bizatangira ku cyumweru, aho azabanza gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ku Gisozi, aho azunamira imibiri iharuhukiye.

Nyuma azasura Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, aho azagirana ibiganiro na Nzamwita Vincent uriyobora.

Uruzinduko rwa perezida wa CAF ruzasozwa ku wa mbere aho azitabira umwiherero wateguwe n’urwego rwa Afurika rushinzwe itangazamakuru muri Kigali Convention Center, akazaba ari na we mushyitsi w’icyubahiro. Biteganyijwe kandi ko azaganira n’itangazamakuru nyuma y’uyu mwiherero.

Izi ntumwa za CAF zizasoza uru ruzinduko ku wa mbere ku wa 12 Werurwe aho biteganyijwe ko bazava I Kigali ku mugoroba wo ku wa mbere.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger