AmakuruImyidagaduro

Theo Bosebabireba yakomoje ku rugendo rutoroshye yagiye anyuramo ubwo yazamukaga

Umuhanzi Uwiringiyimana Theogene wamamaye nka Theo Bosebabireba wanyuze imitima ya benshi mu ndirimbo ze zihimbaza Imana zuje ubutumwa bwomora imitima yakomoje ku rugendo rutoroshye yagiye anyuramo ubwo yazamukaga mu muziki agaragaza ko nabyo biba ari inzira ndende kandi itoroshye.

Uyu muhanzi mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV , yagarutse ku butarani butandukanye amaze iminsi akorera mu bihugu by’abaturanyi birimo:Uganda ndetse n’u Burundi agaragaza ko abantu bo muri iyi minsi bamaze kumenya agaciro n’imvune z’umuhanzi kurusha abo mu gihe cya mbere.

Theo Bosebabireba yashimiye abaturanyi bo mu gihugu cy’u Burundi by’umwihariko abo mu gace ka Ndengozi na Gitega ku bw’urukundo bamugaragarije bitabira ku bwinshi igitaramo yahakoreye yungamo no kuba hari abanezezwaga nuko ari kubataranira bakamunyera umufuka.

Uyu muhanzi yavuze ko ubu mu muziki hari byinshi byagiye bikosoka kuko kera kuririmba ukabona agafaranga byabaga bitoroshye kuko hari naho wajyaga kuririmba bagutumiye nugasangira ifunguro gusa ugatahiraho.

Aha yatanze urugero rwo kuva mu mwaka wa 2005, 2009 na za 2010 ko rwari urugendo rutoroshye na gato ku muhanzi bitewe n’uko waririmbaga bagutumiye no gutaha uriye bikaba nka tombora.

Ati’:” Hari aho nagiye sindi buhavuge harigihe Ibyo ngiye kuvuga byaba bitagaragara neza, njyana n’umuvugabutumwa turi babiri turaharara buracya dukora igiterane turasoza ariko gutaha bisaba gutaha Ejo kuko hari kure ya kaburimbo mu Rwanda,,,,, kumwe rero umara kuririmba abantu bakaza kuguhobera nasuhuzanyije nabo banyishimiye biratinda rwose, noneho umudiyakoni aza kuntwara ati’ “Ngwino tujye gufungura…mpageze nsanga ibiryo babiriye babimaze!!!!!!!noneho ndebye ku masahani y’ababifite, umuntu yabaga afite isahani atagaragara!!!!! Yuzuye..noneho nkavuga nti wenda baraza kwijijisha buri muntu akureho ikirayi kimwe kimwe kuko nanubundi sinaryaga byinshi ni cyagihe kimwe narinanutse cyane meze nabi no kurya nta peti nagiraga…nukuri baravuga bati “Byashize, ngo ntabwo twabimenye” ibaze umushyitsi mukuru mukarya mukarinda mubimara nta n’agatekerezo😂😂😂ndaburara barambwira bati ihangane twe turarya!!!”.

Theo avuga ko yaguye n’uru ruva gusenga arushye cyane Kandi icyo gihe yari yatumiwe ariko nta mafaranga yishyuwe n’ibiryo abirata nzara!

“Iki gihe byabaga bigiye no kuguha ticket yakuzanye kuko hari n’abayikubeshyaga ntibayiguhe, kuko hari ibihe nibuja nsa n’umaze gutera imbere maze kugura imodoka, rimwe ngiye ahantu twabivuganye barambwira ngo tuzaguha Essance ubwo naringitinya kuvuga amafaranga, noneho bampa envilope barazinga bahita bayinshyira mu mufuka ndataha, noneho tugeze mu nzira ubwo nazanye n’umuvuga butumwa bari bambwiye ngo nawe uzamuzane tuzamurebera agatike, n’ahantu kure nayarebye ngeze i Muhanga, nasanzemo ibihumbi bibiri (2000) by’Amanyarwanda”!!!

“Umuvugabutumwa naramubwiye nti ‘irebere utagira ngo ndayibye ,yahise ambwira ngo “aba bantu ko batujyanye i Rodas ra?(Ahantu habi cyane hari ahabakene), narayamwihereye kuko yatahaga kure cyakoze naketse ko hibeshe envilope bagombaga kuduha, gusa yari ukuvuga butumwa Uzi kwitangisha kuko icyo gihe bari butanzwe ibintu byinshi, imirima,intama,Inka,amafaranga…..ariko twapfunyikiwe 2000!!!!”

Cyakoze Theo avuga ko ibi byose butigeze bimuca intege kuko ari bimwe mu bikubiye mu masomo y’ubuzima.

Theo ubu ari mu munezero wo kuba amaze iminsi akomorewe na ADEPR yari yarakufatiye ibihano bikomeye, akomeje gukora umurimo w’Imana abinyujije mu ndirimbo nk’uko asanzwe abigenza ubu akaba ateganya gusubira gutaranira mu Burundi ahantu ahamya neza ko yagiriye ibihe byiza.

Nta tinya kuvuga ko ariho hantu hambere yakoreye igitaramo kikitabirwa n’abantu banshi,bakamuha amafaranga abandi bakanezerwa cyane Kugeza bamusimbagije hajuru.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger