AmakuruPolitiki

Aborozi babarizwaga muri Mukamira Dairy babuze aho babariza ibyabo

Ahagana mu mwaka wa 2011 ubwo uruganda rwa Mukamira Dairy LTD rwubakwaga, ngo ninabwo aborozi bo mu nzuri za Gishwati begeranyijwe buri wese muri bo agasabwa gutanga inyana nziza,utayifite agatanga amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 500 byo kuyisimbura.

Abo borozi bose icyo bahurizaho ni uko bakigezwaho icyo gitekerezo nta n’umwe muri bo wazuyaje kubikora. Wari umugambi mwiza baribinjiranyemo n’uru ruganda kugira ngo abo borozi bose babe abanyamigabane muri rwo.

Nk’uko babikomozaho baragira bati:” Bavuze ko dushobora gutanga n’amashashi (Inka) kugira ngo dushyiremo imigabane mu ruganda, Ibyo byose kwari ukubaka Mukamira Dairy, noneho tukavuga tuti ‘amata azajye agira aho bayakusanyiriza bayajyane iyo …ariko twese tubifitemo uruhari uruganda rugaragazra ko ari urwacu’ <>”.

“Baraduhamagaye bavuga y’uko tugomba gutanga Inka z’amashashi ntibavuze amafaranga, imwe bakayigenera agaciro ka 500,000Frws, bavuga ko twebwe aborozi ayo mashashi tugomba kuyatanga, Leta nayo ikazaduhereza umusada”.

“Twari twarafatanyije na Leta, Leta igurisha umugabane wayo, dusigara muri Mukamira Dairy, imyaka 13 baradushuka ngo tuzajya tubona restourne cyangwa inama ntazo…. restourne twarayibuze,rurakora nta nyungu tuzi mbese ibyacu tubirebesha amaso gusa ntacyo bitumariye”.

Nyuma y’imyaka 13 ishize bavuga ko Leta bari bafatanyije imigabane iyayo yayigurishije muri Mukamira Dairy ubu muri bo akaba ari ntawe ushobora gukandagirayo.

“Harimo imigabane ya Leta, hakabamo n’imigabane yacu y’amakoperative y’aborozi,noneho batubwira y’uko Leta imaze kugurisha, yo igurishije imigabane yayo INYANGE, bakabitubwira mu matamatama ariko ntibavuge ngo tugire aho duhurira ngo batubwire ngo mbese twebwe ntitwagurisha….tuza kubyumva bigeze aha ubu twabuze aho duhera ngo dusubizwe ibyacu”.

“Kuva twatangira gukorana na Mukamira Dairy nta kintu na kimwe twari twiteze twigeze twinjiza ahubwo twahombye umusanzu wacu”.

Aba baturage barasaba ko basubizwa Inka zabo batanze n’inyungu zazo mu myaka 13 ishize.

“Uyu munsi turasaba Leta niba Koko Mukamira Dairy tuyifitemo uruhare nibaduhe za restourne zacu kandi niba tutayifitemo uruhari nibatugarurire Ibyo twatanze kuko byaduteje igihombo,uwatanze ishashi ye icyo gihe, ubu igeze mu nka..nka20 ziyikomokaho kandi mu by’ukuri Mukamira Dairy ntacyo yo itumariye”.

Dr.Ngabitsinze J.Chrisostome Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda avuga ko bagiye gufatanya na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi gusesengura iki kibazo ngo kikabonerwa igisubizo tuzamenyeshwa.

Ati’:” Icyo kibazo mu by’ukuri gishobora kuba gihari cyangwa kidahari ariko ubwo ukitubwiye reka dufatanye na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi nayo tugisesengure hanyuma tuzamenye ngo gihagaze gute! Ubu ngiye kukubwira ngo kimeze gutya,kigeze ahangaha naba ngiye kukubwira ibitaribyo, ariko ubwo ukimbwiye turagikoraho mu minsi mike uzongere uduhamagare hanyuma tuzagishakire umuti”.

N’ikibazo aba borozi bavuga ko bahuriyeho ari benshi uko bororera mu nzuri za Gishwati bigashimangirwa n’uko bafite impapuro bahabwaga bakimara gutanga izo nyana zanaguranwaga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 kubadafite inyana z’umushishe nk’uko babigaragaza.

Aba borozi muri rusange bavuga ko byabateye igihombo ngo kuko Inka batanze muri icyo gihe cy’imyaka 13 ishize iyabyaraga neza byibuze imaze kubyara inshuro zirenze 12.

Abatanze inyana baravuga ko bahombye

Inkuru ya Emmanuel Bizimana (Rwanda Live TV)

Twitter
WhatsApp
FbMessenger