AmakuruImyidagaduro

The Ben yatangaje igihe azerekana umukunzi we

Mugisha Benjamin [The Ben] umuhanzi nyarwanda wabigize umwuga ukorera umuziki we n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro hanze y’u Rwanda ntiyemeranya n’abatangaza umukunzi wabo mugihe batagiye gukora ubukwe ngo babane.

Uyu musore udakunze kuvugwa cyane mu nkuru z’urukundo avuga ko abashaka kumenya umukunzi we bategereze ku munsi w’ubukwe bwe, ngo ntiyabitangaza mbere kuko ngo byaba ari ukubyina mbere y’umuziki

The Ben avuga ko mu gushaka umukobwa bazabana atazita ku buranga ahubwo we ngo azagendera ku mutima w’uwo mukobwa.

Uyu muhanzi ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kiganiro gito aherutse kugirana n’igitagazamakuru ‘Umuseke’ yavuze ko  niyo yaba afite umukunzi atari ibintu byo gutangariza buri wese.

“Urukundo ruba hagati y’umuhungu n’umukobwa, ntabwo ruba hagati y’umuhungu n’umukobwa n’ababakikije. Iyo abaye umugore nibwo atumira abantu b’inshuti n’abavandimwe, iyo bitaraba biba ari ibyanyu babiri gusa.”

Muri 2015 nibwo uyu muhanzi yigeze kuvugwa mu nkuru z’urukundo n’umukobwa witwa Midi uba muri Amerika na we ariko nyuma aza kunyomoza ayo makuru avuga ko nta mubano wihariye bafitanye.

The Ben yavuze ko azatoranya umukobwa agendeye ku mutima we ndetse ngo azamubwira abantu ku munsi nyir’izina w’ubukwe bwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger