AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahanga

Kim Jong-un ashinja Amerika kubangamira umutekano wa Koreya zombi

Kim Jong Un uherutse guhura na Perezida w’u Burusiya Vladmir Putin avuga ko mu biganiro bibiri aherutse kugira na Perezida wa USA Donald Trump yasanze USA ikoresha imvugo n’imyitwarire bidahwitse.

Kim yabwiye Putin ko USA igomba guhindura imyifatire yayo niba ishaka amahoro mu gace Koreya zombi zirimo.

Perezida wa Koreya ya ruguru Kim Jong Un ejo yabwiye abanyamakuru ko umutekano urambye mu gace Koreya zombi ziherereyemo uzagenwa n’uko USA izitwara mu gace ziherereyemo.Avuga ko USA iba ishaka ko ibyo itegetse bikorwa kandi ngo muri iki gihe amahoro agenwa n’ibiganiro bishyize mu gaciro,

Yakomeje avuga ko Amerika iba ishaka ko ibyo itegetse Koreya ya ruguru ikora biba bigomba gukorwa uko biri nta guca ku ruhande niyo byaba bidashyize mu gaciro.

Kim yabwiye Putin ko akurikije uko abona ibintu asanga mu gace Koreya zombi zirimo hari umwuka mubi kandi ushobora kuvamo ikintu kibi igihe icyo aricyo cyose.

Mu magambo ye yagize ati “Niba USA idahinduye imyitwarire yayo muri ibi biganiro byacu ibintu bizongera bisubire irudubi nk’uko byahoze mu myaka mike ishize.”

Ubwo Perezida Kim yahuraga na Trump bwa mbere Koreya ya ruguru yasabaga USA gukuraho ibihano byose mu by’ubukungu yayifatiye hanyuma nayo ‘igasenya zimwe mu ntwaro kirimbuzi itunze.’ Ibi ariko USA yarabyanze bituma nta mwazuro ugerwaho.

Ubwo USA na Koreya ya ruguru byahuriraga muri Vietnam muri Gashyantare, 2019, abakuru b’ibihugu byombi bahisemo kwitahira, buri wese asubira iwe, nta mwanzuro bagezeho.

Kim Jong Un yahaye impano y’inkota mugenzi we Vladimir Putin uyobora u Burusiya

Kim Jong-un ashinja Amerika kubangamira umutekano wa Koreya zombi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger