AmakuruImyidagaduro

The Ben ntakiririmbye mu gitaramo cya Davido

Mugisha Benjamin cyangwa se The Ben yasubitse urugendo yari kugirira muri Uganda aho yari kuzaririmba mu gitaramo cyari guhuza abahanzi bakomeye harimo na Davido wo muri Nigeria.

Iki gitaramo The Ben yari kuririmbamo, ni kimwe mu bitaramo Davido akomeje gukorera mu bihugu bitandukanye bya Afurika, ni ibitaramo yise'”30 Billion Concert”.

Amakuru dukesha KT Press avuga ko The Ben atakigiye kuririmba muri iki gitaramo ngo kuko ahugiye ku mushinga we wo gukora amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa ‘Fine Girl’ aheruka gushyira hanze.

Iki gitaramo The Ben yari kuririmbamo kizabera i Kampala  muri Uganda, cyagombaga guhuza The Ben na Davido n’abandi bahanzi barimo Sheebah Karungi, Beenie Gunter, Lydia Jazmine na Gravity Omutujju bose bo muri Uganda.

The Ben asubitse urugendo yari gukorera muri Uganda nyuma y’uko na Meddy asubitse igitaramo yari gukorera i Burundi ku bw’impamvu z’umutekano kubera ko hari abantu bigambye ko bazamwica naramuka ahakandagiye.

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger