AmakuruAmakuru ashushye

Meddy ntagitaramiye i Burundi

Kuri uyu wa 27 Ukuboza 2018, Meddy yashyize ahagaragara itangazo yisegura ku bakunzi be b’i Burundi, ko atakigiye yo kubataramira kubera impamvu z’umutekano we atizeye

Byari biteganyije ko Meddy ariwe uzaririmba mu bitaramo bibiri byo gusoza umwaka wa 2018, nk’umuhanzi w’imena ariko mu gihe habura iminsi mikee cyane, atangaje ko atakigiyeyo kubera impamvu z’umutekano.

Mu bitaramo yagombaga kuzagaragaramo byari i Burundi mu Mujyi wa Bujumbura. Kimwe cyagombaga kuzaba ku wa 29 Ukuboza 2018 ahitwa Boulevard de l’Uprona, ikindi ahitwa Le Costa Beach bukeye bwaho.

Benshi mu bakunzi b’umuziki wa Meddy bo mu Burundi bari bamaze kwizera ko bazataramana nawe imbona nkubone nk’uko byari bimaze igihe bitangazwa mu matangazo yamamazaga ibyo bitaramo byombi.

Umutekano muke w’ibi bitaramo watangiye kumvikana nyuma y’uko umwe mu baturage bo mu Burundi, yanditse ubutumwa kuri Facebook agaragaza urwango bamwe mu Barundi bafitiye abanyarwanda, yivugira ko Meddy nakandagira muri iki gihugu bazamwica.

Ibyari bikubiye mu itangazo ry’ihagarikwa ry’urugugeno rwa Meddy mu Burundi biragira biti “Ku bafana bacu , ubujyanama bwa Meddy bubabajwe no kubamenyeshaka ko bwasubitse ibitaramo yagombaga gukorera i Burundi bitewe n’impamvu z’umutekano.”

Yakomeje yihanganisha cyane cyane abari bamaze kugura amatike biteguye gutaramana nawe, abizeza ko bazataramana nawe mu gihe gito ariko atigeze atangaza.

Ati: “abari baguze amatike turabashimira cyane, kandi muzasubizwa. Turizera kuzataramana na mwe vuba.”

Ibi bibaye nyuma y’uko Meddy ku italiki ya 24 Ukuboza 2018, yari aherutse gutangaza ko atazareka kwitabira ibi bitaramo yari yaratumiwemo n’ubwo hagaragaye ko hari abashaka kumutera ubwoba.

Hari n’andi makuru yavugaga ko uyu muhanzi yari yasabiwe Abapolisi bo kumurinda n’abateguye ibi bitaramo bamwizeza ko umutekano we uzaba uhagaze neza.

Ku wa 01 Mutarama 2018, Meddy ari kumwe n’abahanzi basanzwe baba mu Rwanda nka Bruce Melodie, Riderman, Yvan Buravan na Social Mula bazataramira abatuye i Kigali mu gitaramo cya East African Party kigiye kuba ku nshuro ya 11.

Meddy ntacyitabiriye ibitaramo yari yaratumiwemo

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger