AmakuruUmuziki

The Ben agiye gukorera igitaramo mu Rwanda

Mugisha Benjamin cyangwa se The Ben muri muzika nyarwanda, ari kwitegura kumurika Album ye nshya ateganya gushyira hanze tariki ya 6 Nyakanga 2019 ndetse igitaramo cyo kuyimurika kikazabera I Kigali.

The Ben ari mu bahanzi bafite abafana benshi hano mu Rwanda, muri Afurika y’iburasirazuba ndetse no  muri Afurika muri rusange, yavuze ko ahugiye ku mushinga wo gukora Album ye aho ari muri leta zunze ubumwe za Amerika.

Icyakora The Ben avuga  ko nta byinshi biratangazwa kuri iyi album gusa yizeza abafana be bari mu Rwanda ko ari kubategurira ibintu byiza cyane ko iyi album yayishyizeho imbaraga nyinshi kandi yizeye ko izanyura abakunzi b’umuziki muri rusange yewe ko hari byinshi kuri iyi Album abahishiye bazagenda bamenya umunsi ku munsi.

Kubijyanye naho igitaramo kizabera, The Ben ateganya ko cyazabera kuri Stade Regional ya Kigali i Nyamirambo n’ubwo batari bavugana n’abayobozi bafite iyi stade mu nshingano ngo harebwe niba byashoboka.

The Ben ufatanya n’abahanzi nka Diamond, Rick Ross, Dj Khaled n’abandi mu kwamamaza ikinyobwa cya Belaire yigeze gukora amateka ubwo yamurikaga album maze abantu buzura Petit Stade baranasaguka ndetse bamwe bataha batagiye mu gitaramo kubera ubwinshi.

Iyi Album ye nshya izaba ibaye iya gatatu nyuma y’iyitwa ‘Amahirwe ya mbere’ na “Ko Nahindutse” yamurikiye mu gitaramo yakoreye mu Bubiligi mu 2016.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger