AmakuruImyidagaduro

Djazira yagize icyo avuga ku mico ye yatumye adahagararira u Rwanda muri Miss Suprenational 2018

Munyaneza Djazira wahagaritswe ntajye guhagararira u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Supranational azira imico mibi harimo n’iyo kwiyambika ubusa, yagize icyo abivugaho.

Djazira yavuze ko yatunguwe no kubona itangazo rivuga  ko atagihagarariye u Rwanda kuri uyu mwanya mu gihe we yari akomeje gukoresha uburyo butandukanye yakwitegura neza uko azitabira irushanwa ahagaze.

Iri tangazo ryavugaga ko uyu mwanzuro ufashwe nyuma yo kubona imyitwarire idahwitse Munyaneza Djazira yagaragaje ubwo ku rukuta rwe rwa Instagram, yashyiragaho amashusho n’amafoto agaragaza ubwambure bwe.

Ikindi kandi harimo kuba uyu mukobwa atarujuje inshingano yari afite nka Miss Supranational Rwanda zirimo kutitabira ibikorwa bimwe na bimwe yasabwaga n’abashinzwe gutegura irushanwa.

Uyu mukobwa yagarutse cyane ku mpamvu nyamukuru zatumye ahagarikwa, aho yagarutse ku mafoto yashyize kuri Instagram ye yiyambitse ubusa n’andi yambaye Bikini, avuga ko na mbere hose yo gutoranwa ariko yari asanzwe yambara.

Yasobanuye ko yatoranyijwe na Dr Uwamahoro Yvonne ushinzwe guhitamo umukobwa ugomba guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa bahuriye ku rubuga rwa Instagram kandi yari asanzwe abona amafotoye yambaye Bikini.

Djazira yavuze ko kwambara uyu mwambaro ari ibintu bisanzwe kuriwe kuko bijyanye n’umurimo akora wo kumurika Imideli aho abikorera muri Nigeria.

Ikindi Djazira yagarutseho n’ikosa yashinjijwe ryo kutitabira ibikorwa bitandukanye bimuhuza n’abashinzwe gutegura iri rushanwa ngo babe bamugira inama z’uburyo agomba kwitwara bihuje n’umuco wa Kinyarwanda.

Yavuze ko atigeze abyanga ahubwo ko umunsi wo kujya guhura n’uwo muri RALC kugira ngo ahabwe ikamba atabashije kuboneka kubera impamvu ze bwite.

Ati “Umunsi wo kujya guhura n’umuntu wo muri RALC kugira ngo bampe ikamba nserukire u Rwanda bizwi, sinabashije kuboneka ku mpamvu zanjye bwite ariko nari nabibasobanuriye.”

Uyu mukobwa avuga ko yakomeje imyiteguro ndetse ashaka uko azajya Mombasa muri Kenya aho yari gukura Visa yo kujya muri Pologne nabyo bikaza gupfuba bitewe n’izindi mpamvu yahuye nazo ubutumire yari guhabwa bumwemerera kujyayo busohoka nta mwanya afite.

Munyaneza akomeza avuga ko nubwo yakomeje kugenda apanga na Dr. Yvonne Uwamahoro batigeze bahura ngo baganire amaso ku maso uretse kuvuganira kuri Instagram.

Uyu mukobwa yanahishuye ko yasabwe kwiyishyurira itike yo kuzajya muri Pologne, agasubiza ko nta mafaranga afite nyuma biza kwanzurwa ko yaziyishyurira visa n’itike yo kujya kuyishaka muri Kenya.

Ku wa 29 Ukwakira 2018 nibwo hasakaye amakuru ko uyu mukobwa  wagombaga guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational, yambuwe uyu mwanya kubera amafoto n’amashusho y’urukozasoni yari amaze iminsi ashyira hanze.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger