AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Team Guibert yatsinze BK All-Star game, Ndizeye Dieudonne aba MVP (+Amafoto)

Mu ijoro ryakeye muri Kigali Arena habereye umukino wahuje abastari muri Basket Nyarwanda (BK All-Star game 2019), hanahembwa abahize abandi mu mwaka w’imikino ushize.

Ibi birori by’uruhurirane byari bitegerejwe n’imbaga y’Abanyarwanda batari bake, dore ko byaherukaga kuba mu mwaka wa 2014. Ni ibirori byaranzwe n’udushya dutandukanye ku buryo ababyitabiriye bose batashye bizihiwe.

Uretse kuba abitabiriye ibi birori barebye umukino w’aba-star ndetse bakaryoherwa n’umuziki wahuriranaga n’abayinyi basusurukije abantu, ibirori bya All-Star game byanabaye umwanya mwiza kuri Rukundo Fabrice ukinira Espoir BBC kugira ngo asabire umukunzi we imbere y’imbaga yari muri Kigali Arena kuzamubera urubavu.

Umukino wo wari utegerejwe na benshi warangiye Team Guibert ya Nijimbere Guibert na bagenzi be batsinze iya Arstide na bagenzi be amanota 89 kuri 83.

Agace ka mbere karanzwe n’imbaraga nyinshi ku ruhande rwa Guibert na bagenzi be, maze bakegukana ku manota 31 kuri 25 ya Arstide n’abo bari bafatanyije.

Agace ka kabiri kegukanwe na Team Arstide ku manota 23 kuri 16 ya ba Guibert.

Team Guibert yongeye kwigaranzura iya Arstide iyitwara agace ka gatatu ku giteranyo cy’amanota 70 kuri 68, mbere yo kwiharira n’akanyuma bikarangira umukino wose iwegukanye ku giteranyo cy’amanota 89 kuri 83.

Uyu mukkino wa All Star game wasize Ndizeye Dieudonne wa Patriots BBC ari we utowe nk’umukinnyi w’umwaka mu bagabo, anahembwa nk’umukinnyi wahize abandi mu gutsinda dunk.

Uko ibihembo byagiye bitangwa mu byiciro bitandukanye.

Ikipe y’umwaka mu bari n’abategarugori

Kantore Sandra (APR)

Rosine Micomyiza (The Hoops)

Imanizabayo Laurence (The Hoops)

Urwibutso Nicole (UR Huye)

Umugwaneza Charlotte (APR)

Abagize ikipe y’umwaka y’abagabo.

Nshobozwa Wilson (REG)

Nijimbere Guibert (RP IPRC Kigali)

Ndizeye Dieudonne (Patriots)

Niyonsaba Bienvenue (APR BBC)

Kasongo Jr (Patriots)

Umutoza w’umwaka mu bari n’abategarugori: Mutokambali Moise (The Hoops Rwa)

Umutoza w’umwaka mu bagabo: Henry Mwinuka (Patriots)

Abasifuzi

Umusifuzi w’umwaka mu bagabo: Gaju Samuel

Umusifuzi w’umwaka mu bari n’abategarugori: Mukandanga Olive

Ibihembo ku bantu ku giti cyabo (mu bagore)

Uzi kugarira: Uwimana Asouma (APR )

Uwatsinze amanota menshi : Umugwaneza Charlotte (APR )

MVP: Kantore Sandra (APR)

uwahize abandi mu gutsinda ammanota atatu: Imanizabayo Laurence (The Hoops)

Ibihembo ku bantu ku giti cyabo (mu bagabo)

uwazamuye urwego: Nshobozwa (REG)

uzi kugarira: Niyonsaba Bienvenue (APR BBC)

uwatsinze amanota menshi: Niyonkuru Pascal Kaceka (APR BBC)

uwatsinze amanota atatu kurusha abandi: Sangwe Armel (Espoir BBC)

MVP: Ndizeye Dieudonne (Patriots)

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger