AmakuruImikino

Tanzania yatumye Amavubi-U15 atarenga umutaru muri CECAFA

U Rwanda rwatsinzwe na Tanzania ibitego 2-1, uba umukino wa kabiri rutakaje muri CECAFA U-15 iri kubera muri Uganda,aho rwahise rusezererwa.

Nyuma yo gutsindwa ibitego 3-0 mu mukino wa mbere na Zanzibar,u Rwanda rwatsinzwe uwa kabiri ibitego 2-1 biruviramo gusezererwa muri iri rushanwa riri kubera Uganda.

Tanzania niyo yatsinze ibitego bibiri bya mbere ibifashijwemo na Peter Andrew ku munota wa 35’ na 49’ ariko u Rwanda rwabonye impozamarira mu minota ya nyuma y’umukino ku gitego cyatsinzwe na Niyongabo Patrick kuwa 89.

Ikintu cyo kwshimira nuko u Rwanda rwabonye igitego nubwo rufite ubusa ku manota 6.

U Rwanda rusigaje umukino umwe ruzakina na Somalia nayo yatsinzwe na Zanzibar ibitego 4-0 mu wundi mukino wo mu itsinda B.Aya makipe yombi yasezerewe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger