Amakuru

Tanzania: Abaguye mu mpanuka yo muri Victoria bamaze kugera ku 151

Imibare iheruka y’abaguye mu mpanuka y’ubwato bwa MV Nyerere bwarohamiye mu kiyaga cya Victoria bamaze kugera ku 151 nk’uko imibare iheruka ibigaragaza.

Ubu bwato bwarohamye ku mugoroba w’ejobundi ku wa kane mu gace ka Mwanza gaherereye mu ntara ya Dodoma mu majyaruguru y’igihugu cya Tanzania.

Mu gihe ibikorwa byo gushakisha abaguye muri iyi mpanuka ikomeye, abantu 151 ni bo bamaze kubonwa bapfuye mu basaga 400 bari bari muri buno bwato.

Ku munsi w’ejo, abakuru b’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba barimo na Paul Kagame w’u Rwanda batambukije ubutumwa bwihanganisha Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli, n’Abanya Tanzania muri rusange, ku bw’iyi mpanuka ikomeye yabashegeshe.

Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli ku munnsi w’ejo yashyizeho iminsi ine y’icyunamo, ndetse ategeka ko amabendela yururutswa mu rwego rwo guha icyubahiro ababuriye ubuzima muri iyi mpanuka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger