AmakuruImyidagaduro

Suzy Cortez ni we wegukanye ikamba rya Nyampinga ufite ikibuno kinini ku isi(Amafoto)

Suzy Cortez, Umunyamiderikazi ukomoka mu gihugu cya Brazil ni we wegukanye ikamba rya Miss Bum Bum 2019, rihabwa umukobwa ufite ikibuno kinini kandi cyiza kurusha bagenzi be.

Ni mu irushanwa ryari rimaze iminsi ribera mu gihugu cya Mexique.

Abakobwa b’ibibuno binini baturutse bo mu bihugu nk’Ubwongereza, Leta zunze ubumwe z’Amerika, Canada, Australia, Espagne, Ubufaransa, Ubudage, Portugal, Mexique na Brazil bose bari babukereye, buri wese agerageza gukora uko ashoboye ngo arebe ko yakwegukana iri kamba.

Suzy Cortez yegukanye iri kamba nyuma yo guhigika abakobwa bagenzi be bakomoka muri Brazil, ariko bari baserukiye ibihugu byo ku mugabane w’Uburayi. Aba ni  Rayane Laura Souza wabaye uwa kabiri ahagarariye Ubufaransa, na Jessica Lopes wabaye uwa gatatu ahagarariye Ubwongereza.

Irushanwa rya Miss Bum Bum rya 2018 ryabayemo agashya, kuko abakobwa bari bahataniye barwaniye ku rubyiniro. Ni nyuma y’uko Ellen Santana w’imyaka 31 ukomoka muri Leta ya Rondônia mu Majyaruguru ya Brazil yatangazwaga nk’uwegukanye iri kamba, gusa bikababaza abo bari bahanganye bamushinjaga kugira ikibuno cy’ikiganano.

Cyakora cyo iri rushanwa ryari iryo ku rwego rwa Brazil, mu gihe iry’uyu mwaka ryari iryo ku rwego rw’isi.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger