AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

Sudani y’Epfo yatangaje igihe amatora y’umukuru w’igihugu azabera

Kuva Sudani y’Epfo yatangira kwigenga muri 2011, nti yari yagakoze amatora y’umukuru w’igihugu.

Ubu komisiyo y’amatora muri Sudani y’Epfo yatangaje ko mu Ukuboza, 2024 ari bwo hazaba amatora y’Umukuru w’igihugu.

Byari biteganyijwe ko ayo matora azaba muri Gashyantare, 2023 ariko Guverinoma yemeranya n’abatavuga rumwe nayo ko yakwigizwa imbere akazaba mu mezi yigiye imbere.

Abednego Akok Kacuol uyobora Komisiyo y’Amatora yabwiye abanyamakuru ko ubu mu gihugu hose hoherejwe abaseseri( ni abakozi ba Komisiyo y’amatora) ngo batangire ubukangurambaga mu baturage bwo kuzayitabira kandi ibinyabiziga bizabafasha byamaze kuboneka.

Perezida wa Komisiyo y’Amatora yavize ko n’amafaranga yo gutegura aya matora yamaze gukusanywa, ubu hakaba nta kibazo cy’amikoro gihari.

Akok uyobora iyi Komisiyo avuga ko ku ikubitiro hazabanza kugezwa impapuro z’itora mu biro byaryo biri mu Murwa mukuru, Juba, nyuma bikazakomereza muzi Ntara 10 zigize Sudani y’Epfo.

Sudani y’Epfo nikora amatora akagenda neza izaba yubatse amateka. Ni amateka kubera ko kuva ibonye ubwigenge mu mwaka wa 2011 yahise ijya mu ntambara imaze kugwamo abantu barenga 400,000 nk’uko imibare y’Umuryango w’Abibumbye ibyemeza.

Ni intambara yadutse kubera ubwumvikane buke hagati ya Riek Machar na Salva Kirr bombi bafatanyije kuyobora intambara yari igamije ubwigenge kuri Sudani yahoze iyoborwa na Omar al Bashir ubu ufunzwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger