AmakuruImyidagaduroUmuziki

Soul T yashyize hanze indirimbo ye nshya “Fall in Love” Yirebe hano (Video)

Soul T umusore ufite inkomoko mu Rwanda akaba akorera umuziki we ku m’ugabane w’iburayi mu gihugu cy’ Ububiligi yashyize hanze indirimbo ye nshyashya yari amaze igihe ari gutegura akaba yarayise “Fall in Love”.

Thierry Haguma yakuze akunda injyana ya Lumba yo muri Congo na Soul yo America yatangiriye kuririmba bwa mbere mu rusengero i Burundi. Iyi ndirimbo irimo amagambo y’urukundo cyane  yumvikanamo injyana ya reggae na rock-steady bivanze yatunganyirijwe i Brussels mu Bubiligi mu inzu itunganya umuziki ya Uptown Studio.

Amashusho ya “Fall in Love” yayobowe na Gilles Geekk  bayakorera ahitwa  Kumiko West-End i Brussels , aya mashusho kandi yatunganyirijwe mu nzu ya Soultmusiq Vision. Soul T  si iyi ndirimbo akoze gusa yakoze izindi ndirimbo nyinshi nka “Be Your Man”, “Material Thing”,  “When you’re Down and Low”, “Kick it with your Kinks” n’izindi , iyo yari aherutse gushyira hanze ni  “Take me High” yakoranye na Amanda Malela.

Uyu musore yabyirukanye ndetse aririmbana n’abahanzi bakomeye nka  Jesse Boykins, Stromae, Coultrain, Gael Faye, Dam Fun n’abandi….

Soul T

Photo credit to :Vaya Sigmas

Fall in Love ya Soul T ,yirebe unyuze hano

Twitter
WhatsApp
FbMessenger