ImyidagaduroUmuziki

Oda Paccy yashyize hanze Video y’indirimbo ye yatangiye gukinwa kuri Wasafi TV -Yirebe

Umuhanzikazi Oda Paccy akomeje kwerekana ko mu gihugu cya Tanzaniya amaze kuhagira nko mu rugo dore ko yongeye gukorerayo indirimbo agahita anashyira amashusho yayo hanze.

Iyi ni indirimbo yise “Sweet Love” yafatanyije na Chin Bees , iyi ni indirimbo itumvikanamo ijambo iryariryo ryose ry’Ikinyarwada kuko yose iririmbwe mu rurimi rw’icyongereza n’igiswahili.

Icyakora Paccy avuga ko nta kinyarwanda kirimo rwose kuko ariko babishatse , akomeza avuga ko atekereza ko abanyarwanda bakishimira ko umunyarwanda wabo atangiye kujya aririmba no mu zindi ndimi cyane ko ibihugu byinshi byo mu karere bumva ururimi bayiririmbyemo, ariko kandi abantu bakagombye kubyumva cyane ko no mu mashuri ya hano mu Rwanda igiswahili cyabaye rumwe mu ndimi bigisha.

Ku wa mbere tariki ya 07 Gicurasi ni bwo Oda Paccy yerekeje muri Tanzaniya aho yari agiye mu bikorwa bye bya Muzika muri iki gihugu dore ko Atari ubwo mbere yari abigiyemo , ntabwo yakubitiye amaguru ubusa rero kuko ubu uyu muhanzikazi yamaze gukorerayo indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho yise ‘Sweet Love’.

Paccy ubu yiyemeje kujya mu binyamakuru byandikira muri Tanzaniya no kuri zimwe muri Televiziyo nka ITV ,Sky Tanzania, Clouds TV na Wasafi Tv ya Diamond Platnumz hose amenyekanisha iyi ndirimbo ye nshya.

Iyi ndirimbo ye nshya yise ‘Sweet Love’ yayikoreye mu nzu itunganya umuziki ya Wanene Entertainment ndetse muri iki gihugu no kuhakorera iyitwa ‘No Body’yakoreye muri Wasafi Records ya Diamond Platinmz.

Reba hano amashusho y’indirimbo ya Oda Paccy itarimo Ikinyarwanda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger