AmakuruImikino

Shabani Hussein Tchabalala yerekeje muri Afurika y’Epfo

Umurundi Shabani Hussein uzwi ku kazina ka Tchabalala wari usanzwe akinira Rayon Sports, yamaze kwerekeza muri Baroka FC ibarizwa muri shampiyona y’ikiciro cya mbere ya Afurika y’Epfo.

Iyi kipe yatangaje ko yamaze gusinyisha uyu musore ibicishije ku rukuta rwayo rwa Twitter.

Aya makuru kandi yemejwe n’ibibinyamakuru byo mu gihugu cya Afurika y’Epfo harimo icyitwa South Africa News cyanditse inkuru ivuga ko uyu musore ari mu bakinnyi 10 iyi yamaze kwibikaho.

Uyu rutahizamu ukomoka mu gihugu cy’u Burundi yaje muri Rayon Sports mu kwezi kwa mbere avuye mu ikipe y’Amagaju FC, ubwo yasinyaga amasezerano y’amezi atandatu.

Tchabalala yigaragaje cyane mu mukino nyafurika ,ubwo yatsindaga ikipe ya Lydia Ludic yo mu Burundi igitego 1-0 ku mukino wo kwishyura wabereye i Bujumbura maze afasha ikipe ya Rayon Sports gukomeza mu kindi cyiciro.

Mu mukino ubanza i Kigali na bwo yari yafashije Rayon Sports kunganya na LLB yishyura igitego iyi kipe yari yatsinzwe, bityo umukino urangira amakipe yombi anganya 1-1.

Yongeye kwigaragaza cyane mu mikino ibiri yahuje Rayon sports na Mamelodie Sundowns aho n’umutoza Pitso Mosimane yavuze ko ari umukinnyi wuzuye ndetse aha akaba ari na ho ikipe ya Baroka FC yamubengukiye.

Tchabalala yaje kwandikishija izina rye ubwo yasindaga ibitego 2 muri 3 Rayon yastindiye ikipe ya Costa de Sol yo muri Mozambike ku mukino ubanza wabereye kuri stade ya Kigali ndetse biyihesha itike yo kujya mu matsinda ya Confederation cup bwa mbere mu mateka.

Mu mikino yakiniye Rayon sports muri shampiyona yayitsindiye ibitego 7 mu gihe cy’amezi atandatu yonyine yari ayimazemo dore ko yayigezemo akubutse mu kipe y’Amagaju muri Mutarama uyu mwaka.

Tchabalala ahanganye n’abakinnyi ba Costa do Sol mu mukino wa kamarampaka wa CAF.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger