Urwenya

Serena Williams akomeje gusaba abamukunda ubufasha

Serena Williams akomeje gusaba ubufasha abafana be kubera ikibazo umwana we afite , kugeza ubu arasaba umuntu wese ufite umutima ukunda kumufasha.

Umwana w’umukobwa wa Serena Williams yitwa , Alexis Olympia Ohanian Jr, yavutse kw’itariki ya mbere z’ukwezi kwa cyenda muri uyu mwaka turi gusoza [2017]. Uyu mwana afite ikibazo cy’amenyo ashaka kumera ariko ngo aramurya bigatuma uyu mwana ahora arira kuburyo gusinzira ari ikibazo, none Serena Williams arasaba umuntu waba afite umuti watuma uyu mwana  amera neza ko yamufasha.

Abicishije kuri  Twitter , yasabye abafana be ubufasha ubufasha.

Abafana ba Serena bakunze kumugira inama nyinshi  kugira ngo uyu mwana amere neza ,bamusabye  kujya aha umwana udukunisho ahekenya noneho tukamwomora ku ishinya cyangwa se agashaka imiti yo kumusiga ku ishinya. ariko abandi nanamubwiraga ko n’ubusanzwe iyo umwana agiye kumera amenyo aribwa.

Kimwe mu bimenyetso by’umwana ugiye kumera amenyo n’uko ashaka gushira mu kanwa intoke ze cyangwa  ibindi byose afasheho.

Abenshi batangira kumera amenyo bafite amezi atandatu kugeza bujuje umwaka . Ariko hari nababatangira kare ndetse hari n’abavukana iryinyo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger