AmakuruImikino

Seninga Innocent yashyizwe mu batoza 3 bazatoza Amavubi ku mukino wayo na Senegal

Nyuma y’uko umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Carlos Alós Ferrer yeguye, Gerard Buschier usanzwe ari DTN wa FERWAFA ni we wagizwe umutoza mukuru w’agateganyo.

Inama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 29 Kanama 2023, yashyizeho abatoza b’agateganyo bagomba gutoza umukino usoza itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2024.

Uyu mukino udafite icyo uvuze ku Rwanda kuko rwamaze kubura itike aho ari urwa nyuma n’amanota 2, uzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye tariki ya 9 Nzeri 2023.

FERWAFA yemeje ko ikipe y’igihugu izaba iyoboye na Gerard Buschier usanzwe ari Directeur Technique Nationale (DTN) muri FERWAFA, akungirizwa na Jimmy Mulisa wari usanzwe ari umutoza wungirije ndetse na Seninga Innocent.

Gerard Buschier yagizwe umutoza w’agateganyo wa FERWAFA

Jimmy Mulisa na Seninga Innocent bazaba ari abatoza bungirije

Twitter
WhatsApp
FbMessenger