AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Sarpong yacishijweho akanyafu kubera imyitwarire mibi yagaragarije i Nyagatare

Komisiyo ishinzwe imyitwarire mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda Ferwafa, yamaze gufatira ibihano umunya-Ghana Michael Sarpong ukinira ikipe ya Rayon Sports kubera imyitwarire mibi yagaragaje ubwo ikipe ye yakinaga na Sunrise.

Ku wa 26 Ukwakira ni bwo Rayon Sports yari i Nyagatare, aho yari yitabiriye umukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona wayihuje na Sunrise. Ni umukino warangiye Sunrise yegukanye amanota atatu nyuma yo gutsinda Rayon Sports ibitego 2-1.

Umunya-Ghana Michael Sarpong ntabwo yarangije uyu mukino, kuko mu minota ya nyuma yawo yeretswe ikarita itukura.

Uyu munya-Ghana ubwo yasohokaga mu kibuga, yeretse abafana ba Sunrise bamukomeraga urutoki rwa musumbazose, mu rwego rwo kugaragaza ko abas***je ba nyina.

Iyi myitwarire ni yo yatumye uyu rutahizamu ahanwa, aho agomba gusiba umukino umwe adakinira Rayon Sports.

Bisobanuye ko Michael Sarpong atazagaragara mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona Rayon Sports igomba kwakiramo Marines FC ku wa gatatu w’iki cyumweru.

Ni icyuho gikomeye kuri iyi kipe y’Ubururu n’umweru ikomeje kubura insinzi, dore ko kuva yatsindirwa i Nyagatare itarongera kubona amanota atatu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger