AmakuruImikino

Impinduka ku mukino ugomba guhuza APR FC na Kiyovu Sports

Umukino w’umunsi wa munani wa shampiyona wagombaga guhuza Kiyovu Sports na APR FC, wahinduriwe ikibuga ndetse n’itariki ugomba kuberaho.

Ku wa gatatu w’iki cyumweru ni bwo Kiyovu Sports yagombaga kwakira APR FC mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona, bagakinira kuri Stade Mumena i Nyamirambo.

Impinduka zivuga ko uyu mukino washyizwe ku wa gatanu w’iki cyumweru, ukazakinirwa kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo aho kubera ku Mumena.

Ni amakuru yemejwe n’ubuyobozi bwa Ferwafa, mu ibaruwa ifunguye bwandikiye ubuyobozi bw’amakipe ya Kiyovu Sports na APR FC arebwa n’uyu mukino. Umunyamabanga wa Ferwafa bwana Uwayezu Francois Legis ni we washyize umukono kuri iyi baruwa.

Ni nyuma y’ubusabe bwa Kiyovu Sports yari yandikiye Ferwafa isaba ko ikibuga uyu mukino uzaberaho bishobotse cyahindurwa.

Uyu mukino kandi uzatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba aho kuba saa cyenda nk’uko byari biteganyijwe.

APR FC irasabwa gutsinda Kiyovu Sports kugira ngo ikomeze gusigasira umwanya wa mbere, gutsinda uyu mukino bishobora gutuma Kiyovu iva ku mwanya wa kabiri bitewe n’uko amakipe ayiri imbere azaba yitwaye.

Kiyovu kandi ishobora kuvana APR FC ku mwanya iriho mu gihe yaba iyitsinze nk’ibitego bitatu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger