AmakuruAmakuru ashushye

Sankara wigambye gufata Nyungwe aragaragara imbere y’ubutabera kuri uyu wa kane

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwamaze gushyikiriza ubutabera dosiye ya Nsabimana Calixte uzwi ku izina rya ‘Sankara’, wigambye ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu byakozwe mu bice bitandukanye by’intara y’Amajyepfo.

Ni amakuru yemejwe n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, mu itangazo bwacishije kuri Twitter yabwo.

Bwagize buti “Nyuma y’iperereza ryakozwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, ndetse n’Ubushinjacyaha mu kirego cya Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara, Ubushinjacyaha bwamaze gushyikiriza dosiye urukiko kugira ngo habeho ibijyanye no kumumenyesha ibyaha.”

Amakuru dukesha The New Times avuga ko uyu mugabo azagaragara bwa mbere imbere y’ubutabera ejo ku wa kane, kugira ngo humvwe ibyaha ashinjwa, mbere yo gutangira kuburanishwa.

Uyu mugabo wigambye kuba umuvugizi w’umutwe wa FLN ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, yumvikanye kenshi yigamba ibikorwa byagiye bihungabanya umutekano w’igihugu. Ni ibikorwa byagiye bikorerwa mu ntara y’Amajyepfo, cyane mu turere twayo twegereye Pariki y’igihugu ya Nyungwe.

Sankara uyu yafashwe ku itariki 13 Mata 2019, u Rwanda rutangaza ko rumufite tariki 30 Mata 2019.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger