Amakuru

Bobi Wine yatangaje ko afite ubushobozi bwo kuyobora Abanya-Uganda

Robert Kyagulanyi [Bobi Wine] Umudepite utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Uganda yatangaje ko we afite ubushobozi bwo kuyobora igihugu cya Uganda kandi ntabwoba.

Bobi Wine umudepite uhagarariye agace ka Kyadondo East muri Uganda, ashaka guhanga na Museveni wayoboye iki gihugu 1986.

Uyu Bobi wine yatangaje ko ashoboye kuyobora abanya-Uganda ku wa 21 Gicurasi 2019 aho yavuze ko mu bushishozi bwe yasanze abaturage batishimiye ubutegetsi buriho bityo ariwe ushoboye kuyobora iki gihugu.

Yagize ati “Nagenze bimwe mu bice by’igihugu by’icyaro ariko abaturage barambiwe ubutegetsi buriho.”

Yavuze ko yifuza ko buri muturage ashaka indangamuntu dore ko ari kimwe mu byangombwa bikenerwa kugira ngo bazitabire amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu 2021.

Ibi Bobi Wine yabivugiye mu gace ka Nakifuma mu Karere ka Mukono ku kibuga cy’umupira cya Gonve mu birori byo gusoza irushanwa ry’urubyiruko mu mupira w’amaguru ryateguwe n’umunyamakuru akaba n’umukinnyi wa film, Patrick Mujuuka [Patriko].

Yakomeje asaba urubyiruko kudacika intege ngo bananirwe kwiyamamariza imyanya ku rwego urwo arirwo rwose kuko aribo benshi muri iki gihugu cyo muri Afurika y’Uburasirazuba gituwe n’abaturage bari hejuru ya miliyoni 41.

“Kuva nafungwa ni ubwa mbere mpuye n’abaturage polisi itatwitambitse. Mu kwerekana ko nta kibazo dufite kandu ntawe tugamije guhungabanya, ibikorwa byacu byagenze neza kuko polisi itari ihari.’’

Twitter
WhatsApp
FbMessenger