AmakuruImyidagaduroUrukundo

Sandra Teta na Weasel bongeye guca amarenga ku rukundo rwabo

Umunyarwandakazi Teta Sandra n’umukunzi we Weasel bongeye gushyura byinshi ku by’urukundo ruri hagati yabo, bashimangora ko buri wese akunda undi byimazeyo.

Abanyujije kuri Instagram Teta Sandra yashyizeho ifoto ya Weasel arangije ashyiraho udutima tubiri mu rwego rwo kugaragaza ko yamwihebeye, Weasel na we ntiyatinzamo yahise amusubiza nawe akoresheje imitima bose baca amarenga y’urukundo.

Urukundo hagati y’aba bombi rwatangiye kuvugwa mu ntangiriro z’uyu mwaka akenshi bagasohokana ndetse Teta aherutse no kwitabira isabukuru y’amavuko ya Jose Chameleon uvukana n’uyu muhanzi.

Ku wa 18 Gashyantare 2019, ibinyamakuru bitandukanye muri Uganda byashyize hanze inkuru bivuga ko Teta Sandra yaba ari hafi kwibaruka umwana wa Weasel.

Icyo gihe BigEye yo muri iki gihugu yanditse ko Weasel amaze igihe mu rukundo na Sandra Teta.

Ntabwo amezi inda ya Sandra Teta imaze yigeze amenyekana, ariko ibinyamakuru byose byanditse inkuru byavugaga ko akuriwe gusa Teta Sandra we yabyamaganiye kure avuga ko ari ibinyoma byambaye ubusa.

Kugeza ubu Weasel nta kintu aravuga ku mubano wihariye uvugwa hagati ye na Teta, ndetse n’iby’inda bivugwa ko amutwitiye.

Kuva muri Gicurasi umwaka ushize Teta wabaye igisonga cya Nyampinga wa SFB mu 2011 yerekeje muri Uganda mu Mujyi wa Kampala ndetse akunze kuhategura ibitaramo bitandukanye mu tubari dukomeye twaho.

Icyo amaze kumenyerwaho cyane ni ikiba buri wa Gatatu mu kabari kitwa Hideout gakunze kunyweramo Abanyarwanda benshi. Uretse aka kabari yari asanzwe ataramira mu tundi tubari dutandukanye turimo Cayenne na Wave Lounge.

Teta Sandra na Weasel baherutse kugaragara bitabiriye isabukuru ya Jose Chameleon
Twitter
WhatsApp
FbMessenger