Imikino

Samir Nasri yahagaritswe amezi atandatu mu mupira w’amaguru

Samir Nasri wamamaye mu makipe ya Arsenal na Manchester city yahagaritswe amezi atandatu mu mupira w’amaguru n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’uburayi EUFA, nyuma yo kugaragara ko uyu musore yagiye afata imiti imwongerera imbaraga.

Nasri udafite ikipe akinira magingo aya ibye byadogeranye muri 2016, ubwo yasuraga ivuriro muri Los Angeles bagasanga yarafashe mililitiro zisaga 500 z’imiti imwongerera imbaraga, nk’uko umunyamategeko we yabitangarije Press Association Sport. Iyi miti ngo yarimo vitamin C, B, Lysine na Zinc.

Amakuru yavugaga ko Nasri ashobora guhabwa igihano cyo kudakina umupira mu myaka 4, gusa umunyamategeko we yemeje ko cyagabanyutse kikagera ku mezi atandatu.

Abajijwe niba umukiriya we yaba yahanwe na EUFA, uyu mugabo yagize ati” Cyane. Gusa yahagaritswe amezi atandatu yonyine”.

Nasri yari asanzwe ari intizanyo ya Manchester City muri Sevilla yo mu gihugu cya Espagne muri 2017, ubwo iri perereza ryakorwaga n’ishami rya Espagne rishinzwe kurwanya imiti yongerera abakinnyi imbaraga.

Nyuma yaje kwerekeza muri Antalyaspor yo mu gihugu cya Turkia, aho yavuye mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka nyuma yo kuhakina imikino umunani yonyine.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger