Imikino

Manchester United itsinze Chelsea 2-1 mu mukino w’ishiraniro

Ikipe ya Manchester United itsinze Chelsea yari yayisuye ibitego 2-1, mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona y’abongereza, English Premier League.

Ni umukino wahuzaga abatoza babiri basanzwe bahangana, Jose Mourinho na Antonio Conte basanzwe bazwiho intambara y’amagambo hagati yabo.

Uyu mukino kandi wabanjemo Paul Pogba umaze iminsi avugwaho ukutumvikana n’umutoza Jose Mourinho, mugihe MC Tominay na we yari yabanje mu kibuga nk’ibisanzwe, ndetse anitwara neza binatuma umutoza Jose Mourinho amutaka.

“MC Tominay ni umukinnyi w’agatangaza. Ni umwe mu bakinnyi bo mu kibuga hagati bagezweho, ashobora gukora buri kimwe. Ubu ikintu atarimo gukora ni ugutsinda ibitego byonyine, gusa na byo yabishobora. Gusa impamvu atabitsinda, ni akazi mba namuhaye. Ndatekereza ko azabitsinda, kuko twabonye ko abishoboye muri pre-season, gusa aka kanya ndishimye cyane”. Mourinho aganira na Sky Sports.

Ikipe ya Chelsea yatangiye yataka cyane dore ko ku munota wa gatanu w’umukino gusa Arvalo Morata yaje gutera umutambiko w’izamu nyuma y’umupira yari ahinduriwe na Marcos Alonso. Chelsea ntiyacitse integer, yakomeje kwataka ndetse biza no kuyihira kuko ku munota wa 32 w’umukino yaje gutsinda igitego cya mbere, cyatsinzwe na Willian Borges da Silva ukomeje guheka iyi kipe muri iyi minsi.

Willian ni we wafunguye amazamu ku ruhande rwa Chelsea.

Romelu Lukaku ushinjwa kudatsinda amakipe akomeye yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 39 mbere y’uko Jesse Lingard atsindira Manchester igitego cya kabiri cy’insinzi ku munota wa 75 w’umukino.

Romelu Lukaku yishyuye ku ruhande rwa Man United.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza Antonio Conte we yabwiye Sky ko uyu mukino wagombaga kurangira amakipe yombi awunganyije nyuma y’igitego cyanzwe ku ruhande rwa Chelsea. Ati” ntekereza ko ukunganya ari ko kwari kuva muri uyu mukino.

“Turimo kuvuga ko twatsinzwe, gusa ni ibyo nyine. Mu by’ukuri sinigeze mbona uko byagenze neza, gusa kuvuga ko Arvalo Morata yari yaraririye byakemurwa n’amashusho”.

Uyu mukino usize Manchester United yishubije umwanya wayo wari watwawe na Liverpool ahise igira amanota 59, amanota 2 imbere ya Liverpool.

Manchester United yisubije umwanya wa kabiri.

Chelsea yo ihise ifata umwanya wa gatanu n’amanota 53, amanota 2 inyuma ya Tottenham iza ku mwanya wa kane n’amanota 55. Iyi Chelsea izongera gukina mu cyumweru gitaha aho igomba gusura Manchester City ikomeje kuyobora iyi shampiyona n’amanota 72.

Amakipe yombi nta mikino yari afite.

Eden Hazzard na Sanchez ni bamwe mu bari bitezwe kuri uyu mukino
N’golo Kante aba yakamejeje hagati mu kibuga nk’ibisanzwe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger