AmakuruImikino

#RwandaCyclingCup2019: Benediction yihariye imyanya y’imbere muri Muhanga Circuit

Nyuma yo kwakira isiganwa rya Rwanda Cycling Cup mu 2016 na kabiri mu 2018, Abanyamuhanga bakurikiye isiganwa ry’amagare kuri uyu wa Gatandatu aho bazenguruka Km 3,3 muri uyu mujyi.

Uyu munsi abasiganwa bahagurukiye kuri Station Engen berekeze kuri Havana Bar- SKOL- Station Kobil-bakata iburyo bajya ku biro by’Akarere ka Muhanga- kuri Police- bakata iburyo kuri Community Tele Centre- ALTM Industries Development Ltd- bakata ibumoso berekeza kuri gare ya Muhanga- bongere gukata iburyo bagana kuri ICK- Station Engen.

Abasiganwa mu cyiciro cy’ingimbi ndetse n’abagore batangiye gusiganwa saa 9h30’ abakuru ndetse n’abatarengeje imyaka 23 batangiye gusiganwa saa 11h18’ basoza 12h18’.

Mu bakiri bato iri siganwa ryegukanwe na Nzayikorera Emmanuel ukinira Benediction Club, akurikirwa na Muhawenimana Jean D’Amour.

Mu bagore, iyi circuit yegukanwe na Ingabire Diane wa Team Benediction akurikirwa na Nzayisenga Valentine basanzwe bakinana mu ikipe imwe.

Mu bakinnyi bakuru  iri siganwa ryegukanwe na Uhiriwe Byiza Rénus ukinira Benediction Excel Energy, akurikirwa na Uwiduhaye, ndetse na Ruberwa Jean waje ku mwanya wa 3.

Iri siganwa  rizakomereza I Musanze ku wa 28 Ugushyingo 2019, basoreze I Kigali ku wa 7 Ukuboza 2019 I Kigali hasozwa umwaka wa shampiyona y’amagare hano mu Rwanda.

Rwanda Cycling Cup iri kuba ku nshuro ya gatanu itegurwa na FERWACY igaterwa inkunga na Cogebanque na Skol Rwanda.

Rwanda Cycling Cup 2019 mu bagabo

1. Northern Circuit: Uwizeyimana Bonaventure

2. Tour de Kigali: Nkurunziza Yves

3. Rwamagana Circuit: Mugisha Moise

4. Kivu Race: Munyaneza Didier

5. Criterium Byemayire Lambert: Mugisha Samuel

6. Muhanga Ciruit : UHIRIWE Byiza Renus

Nzayikorera Emmanuel wa Team Benediction Club wegukanye circuit y’i Muhanga mu ingimbi
Ingabire Diane wa Benediction Club nmiwe wegukanye Muhanga Circuit mu bagore.
Ingabire Diane
UHIRIWE Byiza Renus wa Team Benediction niwe wegukanye Muhanga Ciruit mu batarengeje imyaka 23 n’abagabo bakuru
Uhiriwe Byiza Rénus yegukanye Muhanga Circuit

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger