Amakuru ashushyeIyobokamana

Rwanda: Hadutse idini usengeramo bakaguha uwo muryamana

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwafashe abantu icyenda basengera mu Itorero ryiyomoye ku bandivantisiti ryitwa “Abahuzamibiri”.

Bafatiwe mu murenge wa Rwimiyaga, kugira ngo bagirwe inama ku myitwarire idasanzwe bagaragaza kuko uretse mu buzima busanzwe hari na gahunda za leta batubahiriza.

Aba bayoboke bagendera ku mahame atangaje arimo kuba umuntu usengera muri iri dini atemerewe kuryamana n’umugabo bashakanye kuko ngo abashakanye iyo bakoze imibonano mpuzabitsina baba bakoze icyaha.

Bavuga ko babishingira ku byabaye hagati ya Adamu na Eva aho baryamanye bikaviramo umuntu icyaha na n’ubu abantu bakivukana.

Ngo iyo ubaye umuyoboke waryo baguha umugabo cyangwa umugore bita ’Umufasha w’umwuka’, ariwe mwifatanya mu gutera akabariro.

Ikindi kandi ntibemerewe gutunga telefoni kandi gutanga ubwisungane mu kwivuza ni ikizira ndetse nta wemerewe gutunga indangamuntu.

Iri torero rikomoka mu karere ka Ngoma mu murenge wa Gashanda, Akagari ka Giseri ari naho ryavukiye muri 1992. Ryimukiye i Nyagatare nyuma yo kutumvikana n’ubuyobozi nkuko IGIHE dukesha iyi nkuru yabyanditse.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudien yemereye IGIHE ko abo bantu babafashe mu ijoro ryo ku wa 28 Ugushyingo nyuma yo kubasanga bikingiranye mu nzu.

Ati “Nibyo abo bantu twarabafashe nyuma yo gusanga bifungiranye mu nzu kandi bose nta numwe ukomoka muri aka karere ubona utamenya ibyo barimo.”

Umuyobozi w’iri torero uzwi ku izina rya Nkunzurwanda yabwiye itangazamakuru ko barishinze nyuma yo gusoma bibiliya bagasobanukirwa ibiyanditsemo, bagasanga hari byinshi Abadivantisiti birengagiza.

Yakomeje avuga ko mu bafashwe harimo abagabo batanu, abakobwa batatu n’umugore umwe, abenshi bakomoka mu turere twa Ngoma na Bugesera.

Nyirahafashimana Angenie utuye mu murenge wa Gashanda, yabwiye itangazamakuru ko yasizwe n’umugabo bari barashakanye akajya gusengera muri iri torero, amutana Abana batandatu.

Ati “Nyuma y’uko antanye abana batandatu umwana umwe yahise yitaba Imana azize kutagira ubwisungane, njya kumurenga kuri Polisi aho bari barimukiye muri Nyagatare bamutegeka gutaha agasanga urugo, ariko ntiyigeze ahagera ahubwo yisubiriye muri iryo torero.”

Amakuru avuga ko na Nkunzurwanda uyobora iri torero yatawe n’umugore babyaranye abana batanu nyuma y’uko atubahirizaga inshingano z’urugo zirimo no gutera akabariro n’uwo bashakanye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger