AmakuruImikino

Ally Niyonzima yabeshyuje Sofapaka yigambye ko yamuguze na AS Kigali

Ally Niyonzima, umukinnyi ukina hagati mu kibuga muri AS Kigali no mu kipe y’igihugu Amavubi, yanyomoje amakuru avuga ko yaguzw na Sofapaka yo mu gihugu cya Kenya.

Ku wa 21 Ugushyingo ni bwo ikipe ya Sofapaka yanditse kuri Tweeter yayo ko yamaze gusinyisha uyu musore w’Umunyarwanda. Ni nyuma gato yo gusinyisha Umuzamu Emery Mvuyekure na we wari uvuye muri AS Kigali cyo kimwe na myugariro Kayumba Sother wahoze ari Kapiteni w’iyi kipe y’Abanyamujyi.

Ally Niyonzima wakinnye umukino wa shampiyona AS Kigali yatsinzwemo 1-0 na Sunrise, yabeshyuje aya makuru avuga ko atigeze asinyana amasezerano na Sofapaka. Ni mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’umukino.

Ati” “Nagiye muri Kenya, mvayo nca gato mu rugo i Burundi hari ibibazo by’umuryango wanjye nagombaga kubanza gukemura ni na ho natinze ariko ikipe yanjye yari ibizi. Njye nta kipe nigeze nsinyira ndacyari umukinnyi wa AS Kigali nyifitiye amasezerano ibindi byose sinzi aho biva njye biranambabaza n’iyo mubivuga kandi atari byo, maze iminsi i Burundi kandi ikipe yanjye yari ibizi. ”

Nyiyonzima Ally uri mu bakinnyi bahagaze neza muri iki gihe, aracyafite amasezerano atararangizanya na AS Kigali, nyuma yo kuyisinyira amasezerano y’imyaka 2 muri 2017.

Ally Niyonzima, ukinira AS Kigali.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger