AmakuruImikino

Abakinnyi ba Rayon Sports bigumuye habura iminsi 2 ngo icakirane na Kiyovu SC

Kuri uyu wa gatanu, abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports banze kwitabira imyitozo yayo mu gihe habura iminsi 2 ngo Rayon Sports icakirane na Rayon Sports, mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona.

Umukino wa Rayon Sports na Kiyovu Sports uteganyijwe kuba kuri iki cyumweru.

Mu gihe iyi kipe yari ifite imyitozo yagombaga kubera mu Nzove aho isanzwe ikorera imyitozo.

Abakinnyi ba Rayon Sports banze kwitabira imyitozo kubera imishahara y’amezi abiri iyi kipe ibarimo.

Amakuru avuga ko nyuma yo kwanga gukora imyitozo, abatoza ba Rayon Sports ngo bafashe icyemezo cyo kuyimurira saa cyenda z’igicamunsi, n’ubwo ngo nta kizere cy’uko aba bakinnyi baza kuyitabira gihari.

Amakuru akomeza avuga ko ngo aba bakinnyi bigeze ku cyumweru batarahabwa amafaranga yabo bashobora kwigumura ntibanakine umukino Rayon Sports igomba guhuriramo na Kiyovu Sports.

Aya makuru kandi yemejwe n’umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports utifuje kuvuga amazina ye, wabwiye ikinyamakuru Eachamps dukesha iyi nkuru ko ibivugwa ari ukuri, ndetse ko we yanamaze kugera iwabo mu rwego rwo gufasha ababyeyi be gushaka ibitunga umuryango.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports ntacyo bwigeze butangariza iki kinyamakuru, nyuma yo guhamagara abayobozi barimo Perezida Muvunyi na Visi-Perezida Muhirwa Frederic ntibitabe terefoni zabo zigendanwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger