Amakuru

Rutsiro na Karongi: Inkuba yakubise abantu 4 barimo umugabo n’umugore bari baryamye

Ku mugoroba w’ejo ku wa kabiri, inkuba yakubise abantu bane bitaba Imana mu turere twa Rutsiro na Karongi duherereye mu Burengerazuba bw’igihugu.

Muri aba bane bitabye Imana, harimo umugabo n’umugore yakubitiye mu buriri ubwo bari baryamye, ndetse n’umwana wigaga mu wa gatanu w’amashuri abanza.

Muri aba bane inkuba yakubise, harimo  Samuel Uwihanganye wo mu murenge wa Mutuntu  i Karongi inkuba yishe mu ma saa tanu z’ijoro ubwo yari yiryamiye n’umugore we, gusa umugore wa Nyakwigendera bikarangira ntacyo abaye.

Uretse Uwihanganye w’imyaka 47 y’amavuko, inkuba kandi yanishe umwana w’umuhungu wigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, uyu iwabo akaba ari mu muenge wa  Musasa ukora ku kirwa cya Iwawa muri Rutsiro.

Ni nyuma y’imvura irimo inkuba yiriwe igwa muri iki gice cy’Uburengerazuba bw’igihugu gikunze kwibasirwa n’ibiza birimo inkuba n’inkangu byagiye bitwara ubuzima bw’abatari bake mu minsi yashize.

Inkuba yaherukaga gukubita abantu muri aka gace kegereye isunzu rya Nil mu itumba rishize, ubwo inkuba yakubitaga abantu 14 bari mu rusengero mu karere ka Karongi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger