AmakuruAmakuru ashushye

Byamaze kwemezwa ko Mafikizolo igiye kuza gutaramira abanyarwanda

Itsinda rya Mafikizolo ryo muri Afurika y’Epfo rigiye kuza gutaramira mu Rwanda mu musangiro uzaba nyuma y’ibirori byo Kwita Izina ingagi “Kwita izina Gala Dinner” bizaba kuwa 7 Nzeri 2018 i Rubavu.

Iri tsinda rya Mafikizolo rigizwe na Theo Kgosinkwe na Nhlanhla Nciza rizafatanya n’abandi baririmbyi barimo Gakondo Group, Abavuza ingoma gakondo ndetse n’abavanga imiziki muri uyu musangiro uzabera muri Lake Kivu Serena Hotel.

Umuhango nyirizina wo kwita Izina abana b’ingagi  uzabera mu kinigi mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru. Muri uyu musangiro ‘Kwita Izina Gala Dinner ‘ hatumiweho Abanyacyubahiro batandukanye, kuri wowe ushaka ku winjiramo bizagusaba kuba ufite tike(Ticket) ya $120  ni ukuvuga asaga 104,000 Rwf ndetse na $1000 asaga 860,000 Rwf ku meza y’abantu icumi.

Mafikizolo ubwo baheruka mu Rwanda baririmbye mu birori bikomeye byahuje Abakuru b’ibihugu 31,ba visi perezida ,ba Minisitiri w’Intebe, ababungirije n’abahoze ari abakuru b’ibihugu bateraniye i Kigali mu nama ya 27 ya Afurika yunze Ubumwe (AU).

Mafikizolo rimwe mu matsinda ahagaze neza ku mugabane w’Afurika

Mafikizolo ubwo baheruka mu Rwanda baririmbye mu birori bikomeye byahuje Abakuru b’ibihugu 31 , bari bitabiriye inama ya Afurika yunze Ubumwe(AU)
ryari ishema rikomeye kuri Nhlanhla Nciza wabyinanye na Perezida Kagame
Mafikizolo baheruka mu Rwanda baririmbye mu birori bikomeye byahuje Abakuru b’ibihugu 31

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger