AmakuruImikino

Rutahizamu wa Juventus yafatiwe ibihano azira gucira mugenzi we mu kanwa

Douglas Costa, Ruthahizamu w’ikipe ya Juventus de Turin yahagaritswe imikino ine n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Butariyani azira gucira mu kanwa Federico Di Francesco wa Sassuolo.

Ibi byabareye mu mukino ikipe ya Juventus yatinzemo Sassuolo ibitego 2-1, mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona y’Abatariyani wabaye ku cyumweru. Ibitego 2 bya Cristiano Ronaldo ni byo byahesheje Juventus amanota 3.

Ubwo umukino wari ugeze mu minota y’inyongera, Douglas Costa yaje guhabwa ikarita y’umuhondo nyuma yo gukubita Di Francesco inkokora abigambiriye. Nyuma amashusho yaje kugaragaza ko uyu munya Brazil yanaciye mu kanwa uyu mukinnyi ukomoka mu Butariyani, biba ngombwa ko ahita yerekwa ikarita itukura.

Nyuma y’uyu mukino, Douglas Costa yagaragaje ko ibyo yakoze yabitewe n’uburakari Di Francesco yari yamuteye, anasaba imbabazi abinyujije mu butumwa yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram.

Mu mikino uyu musore atazagaragaramo, harimo uwo Juventus izakinamo  Frosinone, Bologna, Napoli na Udinese.

Uyu musore cyakoze cyo araza kugaragara mu mukino wa UEFA Champions league ikipe ye iza guhuriramo na Valencia yo muri Espagne kuri uyu mugoroba.

Douglas Costa (iburyo) na Frederico Di Francesco.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger