AmakuruImikino

Rutahizamu Haruna Niyonzima yagiye kwivuriza mu gihugu cy’ Ubuhinde

Rutahizamu w’umunyarwanda Haruna Niyonzima kuri ubu ukinira ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania, bitewe n’imvune amaranye iminsi itari mike byatumye afata indege yerekeza mu manjyepfo y’ Asia mugihugu cy’ Ubuhinde(India) agiye kwivuza imvune yagize ku kirenge cye cy’iburyo n’iyo mu ivi.

Haruna Niyonzima mu ndege yerekeza mu Buhinde kwivuza imvune yari imuhehejeje hanze y’ikibuga

Izi mvune zombi yari azimaranye iminsi byanatumaga atagaragara mu kibuga abantu bakibaza aho yari yaragiye ndetse bamwe  banatekerezaga  ko umupira we waba uri kurangira dore ko yari amaze amezi atatu adakina.Haruna  yahagarutse muri Tanzania ku munsi wo ku wa Kabiri ni mugoroba tariki 19 Gashyantare 2018 akaba yarageze m’Ubuhinde(India) ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatatu.

Ikirenge cy’iburyo gipimwa ngo harebwe niba cyabagwa cyangwa bakavura gusa bisanzwe.

Imvune afite ku k’ikirenge cye cy’iburyo biteganyijwe ko aricyo  azabagwa ndestse anavurwe imvune afite mu ivi nanone k’ukuguru kw’iburyo kuko akigera mugihugu cy’Ubuhinde yahise asuzumwa kugirango harebwe icyakorwa muri rusange.

Uyu musore ufite imvune zitandukanye k’ukuguru kwe kw’iburyo Haruna Niyonzima kuri ubu yizeye ko nakira vuba umukino  u Rwanda ruzakina na ekipe ya  Cote d’Ivoire uteganyijwe ku itariki  7 Nzeri 2018 azaba yaragarutse mu kibuga agakina uy’ umukino. Ni umukino uzakinwa murwego rwo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2019.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger