Imikino

Seville na Manchester United zinaniwe kwisobanura, Mu gihe Shaktar itsinze Roma 2-1

Imikino ya nyuma ibanza muri 1/8 cya EUFA Champions league irangiye ikipe ya Manchester United inganyije na FC Seville 0-0, mu gihe Shaktar doneski itsinze AS Roma ibitego 2-1.

Seville v Manchester United ni umukino abenshi bemeza ko ikipe ya Manchester United yawurokokeyemo bitewe n’uburyo bw’ibitego ikipe ya Seville yagiye ihusha, binyuze kuri Joachim Correa, Steven N’Zonzi na Luis Muriel.

Ni umukino kandi washimangiye ubuhanga bw’umuzamu David de Gea ku ruhande rwa Manchester United, wakoze amateka yo gukuramo imipira yashoboraga kuvamo ibitego 8, Anahita aca agahigo ka Edwin Van Dersar wakuyemo imipira nk’iyi ubwo Manchester United yakinaga na Fc Barcelona muri 2011 Ku mukino wa nyuma wa Champions league.

Uyu muzamu ukomoka mu gihugu cya Espagne yaje kandi gutorwa nk’umukinnyi w’umukino(l’homme du matche cyangwa a man of the match). Uyu mukino kandi wanerekanye ko umwuka utifashe neza hagati y’umutoza Jose Mourinho na Paul Pogba, kuko uyu musore ukomoka muri Guinee Conakry yabanje ku ntebe y’abasimbura, nyuma akaza kwinjira mu kibuga asimbuye Ander Herera wari umaze kuvunika mu gice cya mbere.

Vicenzo Montella umutoza wa Seville yatangaje ko kunganya na Manchester abona ko nta gikuba cyacitse ngo kuko umukino ugifunguye ku mpande zombie. Ati” Nejejwe cyane n’uko ikipe yanjye yitwaye. Tugomba kwishimira uko twitwaye. Ikindi kandi kunganya 0-0 bisize umukino ugifunguye”.

Ku rundi ruhande Jose Mourinho we abona ko ibyavuye mu mukino bitari byiza cyangwa bibi. Yagize ati” Igice cya mbere kenda kurangira ni ho twari tugiye guhura n’ibibazo kubera amakosa twakoze. Ku bijyanye no kwiharira umupira bari hejuru (Seville), gusa David de Gea yatabaye neza. Gusa ibirenze ibyo, umukino wari ugoranye kandi nemeza ko ibyawuvuyemo bigaragaza urwego wariho.

Hanyuma wambajije niba ibyavuye mu mukino ari byiza cyangwa bibi, reka nkubwire ko bitari byiza cyangwa bibi.

Undi mukino waraye ubaye ni uwahuje Shaktar doneski na As Roma ukarangira Shaktar yo mu gihugu cya Ukraine itsinze As Roma ibitego 2-1, n’ubwo Roma ari yo yari yabanje kubona igitego.

Aya makipe azongera gucakirana ku wa 13 Werurwe aho ikipe ya Manchester United izakira Fc Seville kuri Old Trafford.

David de Gea akomeje kuba intwari muri Man United.
Ibya Pogba bikomeje kuyobera abantu.
Pogba Ahanganye na Banega wa Seville
Shaktar yishimira igitego cyayo cy’insinzi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger