AmakuruAmakuru ashushye

Rusizi: Bane baheruka gutera grenade i Kamembe beretswe abaturage (+Amafoto)

Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Rusizi yeretse abaturage abagabo bane bbakekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba ndetse no kugira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano muri aka karere.

Aba bagabo uko ari bane bakurikiranweho kugira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano byakorewe mu mujyi wa Kamembe ku cyumweru gishize, ubwo  mu kagari ka Kamashangi haterwaga grenade igakomeretsa abantu bane.

Aba bagabo bafatanwe intwaro zitandukanye bakoreshwaga bahungabanya umutekano, zirimo imbunda, amasasu, gerenade n’ibindi.

Bahamirije imbere y’abaturage ko boherejwe n’abantu bo mu mitwe y’inyeshyamba ya MRCD na FNR ikorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni nyuma yo kwemererwa amafaranga kuri buri gkorwa gihungabanya umutekano bari kuzajya bagiramo uruhare.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse yashimiye abaturage ku ruhare bagira mu kwicungira umutekano banagaragaza abo bose bashaka kubavutsa umutekano wabo.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger