AmakuruPolitiki

Rulindo: Abayobozi babiri batawe muri yombi ikitaraganya

Urukiko Rw’ibanze rwa Byumba kuwa 4 Kanama 2021, rwemeje ifungwa ry’iminsi 30 ry’agateganyo ry’abayobozi babiri bo mu midugudu ya Buyaga na Rusayu mu Kagari ka Marembo mu Murenge wa Cyungo, Akarere ka Rulindo.

Aba bayobozi bakaba bakurikiranyweho kwaka amafaranga abatururage ngo babashyire mu byiciro by’ubudehe bashaka.

Aba bayobozi bifashishije Umugore usanzwe ubarura , batse abaturage amafaranga bababwira ko ari ayo kubashyira mu byiciro by’ubudehe, bababwira ko bamwe ibyiciro byabo byabuze bagiye kubibagarurira abandi bakabagumisha mu cyiciro cy’abafata inkunga ya VUP , n’abandi bashaka kujya ku rutonde rw’abafata inkunga ya VUP bakabashyiraho .

Mu iburana , aba bayobozi bombi bahakanye icyaha baregwa bakavuga ko uwo mudamu wabafashaga atari bo bari bamutumye, mu gihe we yabashinjaga kumubeshya ko byari amabwiriza yavuye hejuru.

Kuba barakiriye amafaranga y’abaturage ntibabahe inyemezabwishyu bigaragaza ko bari bazi neza ko ibyo bakora ari icyaha.

Urukiko rwategetse ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

Twitter
WhatsApp
FbMessenger