AmakuruAmakuru ashushye

Ruhango: Ku muryango w’uwarokotse Jenoside hasanzwe Grenade nyuma y’igihe gito hasanzwe umusaraba

Mu gitondo cyo kuri uyu wakabiri, uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 witwa Muhigirwa Wellars utuye mu karerere ka Ruhango yabyutse asanga igisasu cyo mu bwoko bwa Grenade ku muryango we, nyuma y’amezi atatu ahasanze umusaraba.

Uyu muturage usanzwe ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Nyakabungo ndetse akaba n’uwungirije umuyobozi wa Ibuka mu Kagari ka Karama yahamirije aya makuru Igihe.com dukesha iyi nkuru anatangaza kuri ubu ko afite impungenge z’umutekano we.

yagize ati” Ababikora sinzi icyo bagamije ariko narokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, birumvikana ko hari abo bitashimishije, ikindi kandi hari ikiganiro nari natanze cyo kwibuka sinzi niba hari isano gifitanye n’uwakoze biriya.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Kayigi, yavuze ko hagikorwa iperereza ku byabereye kwa Muhigirwa, akaza gutanga amakuru.

Mu ijoro ryo kwibuka ryabereye kuri Stade Amahoro i Remera ku wa 7 Mata 2018, Perezida wa Ibuka, Prof Dusingizemungu Jean Pierre, yavuze ko hari ibikorwa bikigaragaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside igihari, aho usanga hari ababikora bakanavutsa ubuzima abantu, asaba ko abo bigaragaweho bazajya baburanishirizwa aho babikoreye.

Yagize ati “Turacyabona ibikorwa bitwereka ko hari abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, ibikorwa binagera no ku rwego rukomeye rwo kuvutsa ubuzima. Ntituzahwema kubigaragagaza.”

Yakomeje akangurira abarokotse Jenoside by’umwihariko, gufatanya n’inzego zitandukanye batanga amakuru byihuse.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger