Imikino

Amavubi U20 aratangira kwitegura umukino wo kwishyura na Kenya

Ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 iratangira umwiherero kuri uyu wa kabiri mu rwego rwo kwitegura umukino wo kwishyura ugomba kuyihuza na Harambe Stars ya Kenya mu ijonjora ryo gushaka tike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Niger mu mwaka utaha.

Amavubi y’u Rwanda na Harambe Stars ya Kenya bazacakirana mu mukino wo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali ku wa 21 Mata, nyuma y’umukino ubanza wabereye i Machakos muri Kenya ukarangira amakipe yombi aguye miswi igitego 1-1.

Nk’uko tubikesha urubuga rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, Vincent Mashami utoza iyi kipe yamaze gushyira ahagaragara amazina y’abakinnyi 26 bagomba gutangira umwiherero utegura uyu mukino hagamijwe kureba ko u Rwanda rwasezerera Kenya rukagera mu ijonjora rya nyuma.

 

Mu bakinnyi umutoza Mashami yahamagaye hiyongereyemo abakinnyi batatu bakina hanze y’u Rwanda barimo myugariro Dylan Maes ukinira Waasland Beveren yo mu Bubiligi, Samuel Gueulette ukinira KAA Gent y’abatarengeje imyaka 19 na Mugabo Tumwine Azeedi ukina muri Bul FC yo muri Uganda.

Abandi bakinnyi bahamagawe ni abari basanzwe mu kipe yakinnye na Kenya biyongereyeho bamwe mu bari bahamagawe n’umutoza mu kwitegura umukino ubanza wa Kenya.

Urutonde rw’abakinnyi bahamagawe.

Abazamu: Cyuzuzo Gael (Unity Fc), Ntwari Fiacre (Intare Fc) na Iratugenera Edouard (Mukura VS)

Abakina inyuma:Uwineza Aime Placide (SC Kiyovu), Songayingabo Shaffi (APR Fc), Buregeya Prince (APR Fc), Ndayishimiye Thierry (Marines Fc), Ishimwe Christian (Marines Fc), Nshimiyimana Marc Govin (Intare Fc), Hakizimana Felicien (Intare Fc), Niyigena Clement (Intare Fc), Nkubana Marc (Unity Fc) na Dylan Maes
(Waasland Beveren U-18).

Abakina hagati mu kibuga: Nyilinkindi Saleh (APR Fc), Nshimyumuremyi Gilbert (Intare Fc), Bonane Janvier (SC Kiyovu), Ishimwe Saleh (Unity Fc), Byukusenge Yakuba (Intare Fc), Uwimana Emmanuel (Intare Fc), Mugabo Tumwine Azeedi (Bul Fc Junior team) na Samuel Gueulette (KAA Gent U-19).

Abataha izamu: Sindambiwe Protais (INtare Fc), Cyitegetse Bogarde (Bugesera Fc), Byiringiro Lague (APR Fc), Tumusiime Aloysious (Intare Fc) na Mugisha Patrick (Marines Fc)

Biteganyijwe ko iyi kipe itangira umwiherero uza kuri uyu wa kabiri kuri Hill Top Hotel, aho buri gitondo bazajya bakorera kuri Stade ya Kigali imyitozo kugeza ku wa 13 Mata, umunsi Abanyarwanda bazasorezaho icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Mu gihe u Rwanda rwaba rusezereye Kenya, rwahura mu kiciro gikurikiyeho na Zambia ifite iki gikombe aho uzarokoka azahita abona tike y’igikombe cya Afurika giteganyijwe kubera muri Niger mu mwaka utaha wa 2019.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger