AmakuruImyidagaduro

RUBAVU: Uko abaturiye umunjyi wa Gisenyi biteguye igitaramo cya Primus Guma Guma Super Star + AMAFOTO

Iki gitaramo cya Primus Guma Guma Super Star kiri kuba ku nshuro ya 8, kigiye kubera mu munjyi wa Gisenyi hafi y’ikiyaga cya Kivu, aho abahanzi nka Bruce Melody, Christopher, Queen Cha, Young Grace, Active, Jay C, Khalfan, Just Family, Mico The Best na Uncle Austine aribo bagiye gutaramira abanyarubavu.

Kuruhande rw’abahanzi uko ari icumi bagiye gutaramira i Rubavu imyiteguro no gusubiramo indirimbo bararimba mu buryo bwa Live byarangiye igisigaye ni isaha y’igitaramo.

Twaganiriye n’abaturiye uyu mujyi ndetse n’abashyitsi bakunze gutembera muri uyu munjyi batumbwira uko biteguye iki gitaramo ndetse nibyo biteze ku bahanzi bafana cg bashyigikiye kuri iyi nshuro.

Kugeza ubu abafana batangiye kugera aharabera igitaramo ariko ntabwo bari batangira kubinjiza kuko bategereje ko umuganda ubanza ukarangira. Biteganyijwe ko igitaramo gitangira saa munane n’iminota mirongo itatu.

Ahegereye ikiyaga cya Kivu niho hagiye kubera iki gitaramo
Abahatuye bari kwerekeza kuri Nengo ahagiye kubera igitaramo
Aho abagize akanama nkemurampaka baricara
Urubyiniro uko barwubatse
Abo muri VIP ni aha baraba bahagaze

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger