AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Live: Ibitaramo bya Primus Guma Guma 8 byakomereje i Rubavu +(Amafoto)

Tubahaye ikaze hano i Rubavu ahagiye kubera igitaramo cya 4 cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star iri kuba ku nshuro yayo ya 8 aho abahanzi bose uko ari icumi bari guhatanira igikombe bari gutaramira abatuye n’abasuye Rubavu.

Iki gitaramo kibanziriza icya nyuma kizabera mu mujyi wa Kigali kigasiga hanamenyekanye umuhanzi wegukanye irushanwa n’umuhanzi watowe n’abafana benshi, kiri kubera hafi y’ikiyaga cya Kivu gisurwa n’aba mukerarugendo benshi.

Abahanzi bari guhatanira iki gikombe gisa naho kiruta ibindi mu myidagaduro hano mu Rwanda, ni Bruce Melody, Christopher, Queen Cha, Young Grace, Active, Jay C, Khalfan, Just Family, Mico The Best na Uncle Austine. Umuhanzi uzaba uwa mbere azahabwa miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe uzatorwa n’abafana benshi azahabwa miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aho ibitaramo byose bimaze guca, umuhanzi Bruce Melody na Christopher bari mu baje ku isonga mu kugira abafana benshi yewe bakanahabwa amahirwe yo kucyegukana ndetse ku rundi ruhande bagatangaza ko nabo umwanya ari uyu ngo bagitware.

Tubibutse ko iri rushanwa rimaze kwegukanwa na Tom Close, King James,Jay Polly, Riderman, Urban Boys, Butera Knowless na Dream Boys .

Sura inkuru yacu buri kanya ujye ureba aho bigeze muri iyi nkuru muri kugezwaho na Leodomir Hakizimana na Mahoro Vainqueur……..ikaze!!

Abakunzi b’umuziki batangiye kwinjira mu kibuga cya Nengo ahagiye kubera igitaramo
Uyu we ni uku yahisemo kuza muri iki gitaramo
Yaje yicaye ku Ngamiya
Imodoka itwara abahanzi ikigera ahabera igitaramo
Stage(Urubyiniro) yamaze gutegurwa
Abambere batangiye kuhagera hakiri kare,  aha ni mbereho amasaa abiri ngo igitaramo gitangire

Abambere batangiye kwaka icyo kunywa, ntabyo kwicwa n’icyaka
Dj Bisoso yatangiye gususurutsa abantu avangavanga umuziki
Mc Buryohe yamaze kugera ku rubyiniro
MC Sylvie nawe yamaze kuhagera asusurutsa abakunzi b’umuziki i Rubavu
MC TINO yaje kwihera ijisho uko igitaramo cy’i Rubavu kigenda
Abagize akanama nkemurampaka bamaze kuhagera
Shandrine Isheja mu gitaramo cy’i Ruabavu yica akanyota

Mu mafoto uko Abahanzi uko bagiye kugenda bakurikirana ku rubyiniro n’uko bari kwitwara ………………………………………………..

Uncle Austin aririmba nzakwizirikaho
Uncle Austin aririmba “Everything” yakoranye na Meddy

Uncle Austin niwe muhanzi wa mbere utangiye  ataramira abakunzi b’umuziki i Rubavu , Uyu muhanzi winjiye bwambere muri iri rushanwa yatangiye aririmba “Nzakwizirikaho” nyuma yakurikijeho “Everything” yakoranye na Meddy,

Mico The Best aririmba “Indahiro”
Mico aririmba “Akabizu”

Mico The Best nawe uririmba injyana ya Afro Beat niwe wakurikiye ku rubyiniro  aza arapa abafana nabo basubiramo ibyo avuze ubonako yatangiye afite abafanam nyuma yo kurapa yakurikijeho indirimbo “Indahiro”  nyuma akurikiza “Akabizu” indirimbo yakunzwe mu myaka ishize

Derek
Tizo
Olivis

Active nabo  nibo bakurikiye ku rubyiniro baza baririmba indirimbo yabo “Final” nyuma bakurikizaho  “Rift” nyuma bakurikizaho agace kamwe barabyina bimwe basanzwe bamenyereweho,

Chris
Bahati
Jimmy

Justy Family baje barimba infirombo bakoranye na Bull Dogg “Hummer”nyuma bakurikizaho “Bareke” yo minsi itari iya vuba aha,

Khalfan watunguye abanyarubavu bitewe n’uko yari yambaye bidasanzwe, yaje arapa abafana benshi yari afite bakunda injyana ya HipHop basubiramo ibyo yavuze , nyuma yahise aririmba indirimbo “Ibaruwa” yakoranye na Yverry   nyuma yo kurimba abafana bamwe bahise batangira kuvuga  mu majwi ari hejuru bagira bati Jay C abandi bati Yaung Grace.

Yaung Grace ni uku yari yambaye

Bidatinze Yaung Grace wari ukunewe na bafana yahise anjya kurubyiniro aza aririmba indirimbo yise “OG” bishatse Kuvuga Original  nyuma aririmba agace kamwe k’indirimbo “Ataha he”  nyuma ahita aririmba “Whisky ya Papa”.

Christopher
Christopher asaba abafana be kuzamuka bakaririmbana “Umunsi”

Christopher wakiriwe n’abafana besnhi akigera ku rubyiniro  yahise aririmba “Simusiga” nyuma yahise abwira abafana kwiha amashyi bararimbana nyuma ahita aririmba “Umunsi” abafana basimbukana nawe akavumbi karatumuka,

Queen Cha ari mba umwe rukumbi

Queen cha wanjirijwe n’ababyinnyi yahise ajya ku rubyiniro aririmba “Kizimya moto” yakoranye na Safi, nyuma yiyi ndirimbo uyu muhanzikazi  yasabye abafana ko bamufasha akavuga Queen nabo bakavuga Cham  nyuma yibi yahise aririmba “Umwe rukumbi” yakoranye na Rider Man.

Uku niko yinjiye ku rubyiniro
Bruce Melody ku rubyiniro

Bruce Melody wabonaga ko yari akenewe n’abatari bake yaje ku rubyiniro aririmba “Ntundize”, Nyuma yo kubona ko abafana basa nabakonje yahise azamuka mu ndirimbo yakunzwe n’abatari bake “Ikinya” abafana barazamuka baririmabana nawe  akavumbi karatumuka barangiza bakoma mu mashyi bati “Melody ,Melody , Melody ,Melody ” Melody ,Melody ” baceceka ari uko undi muhanzi ageze ku rubyiniro,

Jay C niwe muhanzi waje asiza dore ko yaje aabafana bari bamaze igihe kinini bamuvugam ahita aza aririmba “Isugi” ahita aza aririmba “I ‘m Back “ yakoranye na Bruce Melody asoza arapa ati “Murakoze ,Murakoze Murakoze”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger