AmakuruImyidagaduro

Rihanna yanyuzwe n’ubufasha mu by’umbwirinzi yahawe na Chris Brown

Robyn Rihanna Fenty nyuma yo guterwa iwe mu rugo inshuro ebyiri, ibi bintu byahangayikishije Chris Browm bahoze bakundana bituma afata  umwanzuro  wo gufasha Rihanna mu kongera uburinzi bwe cyane ko akomeje kwibasirwa n’abajura.

Inkuru y’ubu bufasha bwa Chris Brown yagiye hanze ku wa 26 Nzeri 2018 gusa Rihanna icyo gihe ntacyo yari yarigeze abitangazaho cyane ko we afite imitungo myinshi ku buryo bitamugora kwishakira abandi barinzi cyangwa kwagura ikipe imucungira umutekano.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Nzeli 2018, ikinyamakuru Hollywood Life gikurikirana cyane amakuru yo muri Hollywood ari nako gace Rihanna  w’imyaka 30 atuyemo kivuga ko uyu mukobwa yatunguwe cyane no kumva ubu bufasha bwa Chris Brown nkuko  umwe mu barinzi be abitangaza,  Rihanna ku mva ko Chris Brown ashaka ku mucungira umutekano hari icyo bisobanura kuri we.

Uyu murinzi aganira n’iki kinyamakuru avuga ko ibi kuri Rihanna byatumye abona ko ari uwa gaciro ndetse ko akimwitayeho , ikindi iyi nkuru y’uko Chris ashaka kumufasha yamukoze ku mutima , n’ubwo Rihanna  nta byinshi aba ashaka kuvuga kuri ubu bufasha bw’uwahoze ari umukunzi we, gusa ngo yatewe ishema no kumva ko akimwitayeho. Ikindi  RiRi cyangwa se Rihanna na we ubwe afite gahunda yo kwagura ikipe imucungira umutekano cyangwa se akimuka akava muri akagace.

Police yo mu mujyi wa New York, yemeje ko ‘ibikoresho bitandukanye’ byibwe mu rugo rwa Rihanna mu ijoro ryo kuwa 25 Nzeri. Gusa inshuro zose yatewe n’abajura nta bwo yari ari iwe , bazaga adahari.

Inshuti za Chris Brown w’imyaka 29 zatangaje ko ‘ahangayikishijwe n’umutekano w’uwahoze ari umukunzi we’, Ngo yasabye abasore be bashinzwe umutekano we no kuwurinda ku rugo rwa Rihanna.

Rihanna na Chris Brown bagiranye ibihe byiza mu rukundo rwabo rwabereye benshi icyitegererezo kuri bamwe

Aha Rihanna na Chris Brown bari bagiye mu butembere muri Hawaii
Aha bari iwabo kwa Rihanna muri Barbados

Indi nkuru wasoma : Rihanna yagizwe ambasaderi w’igihugu cye cy’amavuko

Twitter
WhatsApp
FbMessenger