AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Nyuma yo gusinyisha Bukuru, Rayon Sports yibitseho na myugariro wakiniraga Police FC

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje urugamba rwo kwiyubaka mu buryo bukomeye. Nyuma y’uko ku munsi w’ejo yari yasinyishije Christophe Bukuru wakiniraga Mukura Victory Sports, iyi kipe mu mwanya muto ushize imaze no gusinyisha myugariro Habimana Hussein wakiniraga Police FC.

Ni mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka no gusimbuza abakinnyi 7 iyi kipe yatakaje.

Habimana waciye mu makipe ya FC Marines na Etincelles FC y’i Rubavu, yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2 nyuma y’uko Police FC yanze kumwongerera amasezerano.

Abaye umukinnyi wa gatandatu Rayon Sports isinyishize, nyuma ya Prosper Donkor, Mudeyi Suleyman, Mazimpaka Andre, Iradukunda Eric Radu na Bukuru Christophe.

Iyi kipe kandi ishobora guha amasezerano y’imyaka 2 rutahizamu Michel Sarpong w’Umunya-Ghana ukomeje igeragezwa muri iyi kipe, nyuma yo kwemeza abafana ku munsi we wa mbere w’imyitozo.

Habimana Hussein ahanganye na Issa Bigirimana wa APR FC.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger