AmakuruImyidagaduro

RIB yavuze kuri YAGO Pon Dat wahunze igihugu

Mu kiganiro Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwagiranye n’itangazamakuru ku wa 19 Kamena 2026, Umuvugizi warwo, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko nta mbogamizi n’imwe ihari yatuma umuhanzi Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago Pon Dat adataha mu Rwanda igihe cyose abyifuza.

Ibi RIB yabigarutseho mu gihe Yago Pon Dat amaze iminsi agaragaza ubushake bwo kugaruka mu Rwanda, ariko akagaragaza impungenge ku buryo ibibazo n’ibirego avuga ko yatanze byakurikiranwe.

Dr Murangira yabajijwe n’abanyamakuru ku byo Yago akunze gutangaza binyuze ku mbuga nkoranyambaga no ku muyoboro we wa YouTube, aho avuga ko yifuza gutaha ariko agasaba ko habanza gusobanurwa bimwe mu bibazo yagiye agaragaza mbere yo kuva mu gihugu.

Mu gusubiza, Umuvugizi wa RIB yavuze ko u Rwanda rudafunze imiryango ku muntu ushaka kugaruka mu gihugu cye.

Yagize ati: “Uwo ushaka gutaha, u Rwanda rurafunguye. Amarembo arakinguye. Arabuzwa n’iki?”

Aya magambo agaragaza ko inzego z’ubutabera zitabona inzitizi zishingiye ku mategeko zatuma Yago Pon Dat atagaruka mu gihugu, mu gihe na we akomeje kugaragaza ko afite icyifuzo cyo kugaruka.

Yago Pon Dat, umaze igihe abarizwa muri Uganda kuva mu 2024, yakunze kuvuga ko yifuza gusubira mu Rwanda ariko akavuga ko hari ibibazo by’ubutabera ataranyurwa n’uko byakemuwe.

Kugeza ubu, RIB ishimangira ko u Rwanda rukomeje kuba rwakira buri wese ushaka gutaha, mu gihe na Yago Pon Dat akomeje kugaragaza ko kugaruka mu gihugu bishoboka igihe ibisabwa n’impande zombi byumvikanyweho.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger