Rurageretse hagati y’uwahoze ari Minisiteri muri Nigeria n’Ubwongereza
Uwahoze ari Minisitiri w’Ingufu muri Nigeria na Perezida w’umuryango w’ibihugu byohereza ibikomoka kuri peteroli mu mahanga (OPEC), Diezani Alison-Madueke, yavuze ko inzego z’ubutabera z’u Bwongereza zamusebeje ubwo zamukoragaho iperereza ku byaha bya ruswa.
Alison-Madueke yatanze ubu butumwa nyuma y’aho ku wa 17 Kamena 2026, urukiko rw’i Londres mu Bwongereza rumugize umwere. Hari hashize imyaka 13 akurikiranyweho ibi byaha bifitanye isano n’itangwa ry’amasoko y’ibikomoka kuri peteroli na gaz.
Yatangiye gukorwaho iperereza mu 2015, dosiye ye ishyikirizwa Ubushinjacyaha mu 2023. Uretse kwakira ruswa, yanavugwagaho kwakira impano z’agaciro zirimo imodoka n’inzu zihenze ziri mu Mujyi wa Londres na Buckinghamshire.
Alison-Madueke yakurikiranywe n’ubutabera bw’u Bwongereza kubera ko ari ho yafatiwe, ubwo yari yaragiye kwivuza kanseri y’ibere. Leta ya Nigeria yasabye ko yoherezwa i Lagos kugira ngo imwikurikiranire ariko ntibyakunda.
Mu kiganiro yagiranye na BBC, Alison-Madueke, w’imyaka 65 yavuze ko uburyo yakurikiranywe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha rw’u Bwongereza (NCA) bwamugizeho ingaruka zikomeye ku buzima bwe, kuko atari yemerewe kugira aho ajya cyangwa kugira icyo akora.
Yagize ati “Ntabwo nigeze nemererwa gutembera. Ntabwo nigeze nemererwa gukora. Bahindanyije izina ryanjye n’ubunyangamugayo bwanjye.”
Yakomeje avuga ko ibyo yanyuzemo byamugizeho ingaruka zikomeye mu mitekerereze, kandi ko kuva kera yari azi ko ari umwere.
Yagize ati “Iyo umuntu abujijwe kwisanzura, bigira ingaruka zikomeye ku buzima bwo mu mutwe. Nari nzi neza ko ntigeze nkora ibyo nashinjwaga.”
Alison-Madueke yavuze ko uburyo iperereza ryakozwemo bukwiriye gusuzumwa, avuga ko inzego zose z’ubutabera zakoze amakosa.
NCA yo yavuze ko yakoze iperereza mu buryo bwimbitse kandi butabogamye ndetse ko ryagizwemo uruhare n’inzego mpuzamahanga.
