AmakuruImyidagaduro

Rema Namakula uherutse gutandukana na Eddy Kenzo yakomoje ku kintu kimubabaza mu buzima

ΨRema Namakula wahoze ari umugore w’umuhanzi Eddy Kenzo bakaba banaherutse gutandukana akishakira undimugabo,yavuze ko mu buzima bwe ababazwa cyane no kuba atararangije amashuri nk’ukobagenzi be byifuzaga.

Uyu muhanzikazikandi yanavuze ko ubu ari gutekereza ku mushinga wo gusubukura amasomo yacikirije akabona impamyabumenyi ya kaminuza kuko kuba atayifite nk’abandi bimutera kwicuza.

Ibi yabigarutseho mu birori ubwo uwigeze kureberera inyungu ze mu muziki (manager) Solo Kayemba, yishimiraga impamyabumenyi ye nk’usoje kaminuza.

Avuga ko atewe ishyari no kubona yasoje kaminuza kandi umwaka ushize yaramwemereye ubufasha nk’ureberera inyungu ze ngo asubire kwiga akamugira inama ariko ntabihe agaciro.

Ati”Igihe nari kumwe na Kayemba, yangiriye inama yo gusubira mu ishuri ariko njye sinigeze mbiha agaciro”. Akomeza avuga ko ubu agiye gutekereza ku mushinga wo gusubira kwiga n’ubwo yumva bisa n’ibigoye kwicarana n’abantu benshi mu ishuri gusa avuga ko agomba kubikora mu gihe kitari kirekire.

Rema yavuye mu ishuri kubera gutwita umukobwa we w’imfura muri 2014 icyo gihe yigaga muri kaminuza yitwa “Kyambogo University”. Iki cyifuzo yagize agishyize mu bikorwa, bishobora kubera benshi icyitegererezo cyane abamufata nk’ikitegererezo cyabo.

Rema wahoze akundana na Eddy Kenzo ubu bamaze gutandukanaahita arushinga n’undi mugabo witwa Hamza Ssebunya wo muri Uganda.

Muri 2016 ni we wahagarariye Uganda mu cyiciro cya kane cya Coke Studio Africa yahuriyeyo n’abandi bahanzi bakomeye kuri uyu mugabane wa Africa nka 2Baba, Yemi Alade, n’icyamamare ku isi mu njyana ya R&B, Trey Songz. Iwabo agezweho mu ndirimbo “Gutujja” yakoranye n’itsinda B2C.

Indirimbo ye igezweho muri Uganda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger