AmakuruImyidagaduroIyobokamana

Reba amafoto atandukanye y’ubukwe bw’umuramyi Serge

Mu mafoto utabonye reba ibyaranze ubukwe bw’umuramyi Serge Iyamuremye uherutse gusezerana imbere y’Imana n’umukunzi mu muhango wabereye muri Leta zunze ubumwe z’America.

Umuhango w’ubukwe bwaba bombi wabaye ku wa 1 Mutarama 2023 muri Leta zunze ubumwe z’Amerika aho uyu muhanzi aherutse kwerekeza asanzeyo umukunzi we wari usanzwe ahatuye.

Ni mu bbirori byabereye muri MCM Elegante Hotel iherereye i Dallas muri Leta ya Texas nkuko bari babigaragaje ku nteguza y’ubukwe bwabo.

Muri Nyakanga 2022 nibwo Iyamuremye yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho byavugwaga ko agiye gusura umukunzi we, icyakora ku rundi ruhande hari abahamyaga ko yaba yimutse burundu.

Nyuma yo kugera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Iyamuremye n’umukunzi we bahise batangira imyiteguro y’ubukwe bwabo.

Iyamuremye ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Azwi cyane mu ndirimbo nka Yesu agarutse yakoranye na James & Daniella, Biramvura, Urugendo yakoranye na Israel Mbonyi n’izindi nyinshi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger